Hirya no hino abantu bose batunguwe no kubona umugore wasanzwe yishwe ,ababikoze bamushyira icupa mu myanya y’ ibanga( mu gits1na).
Ni nkuru ibabaje yabereye mu mudugudu wa Nyacyonga , Akagari ka Kagasa, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro nibwo abantu batunguwe no gusanga umugore ukekwaho kwicuriza( indangamirwa) yinjijwe icupa mu myanya y’ ibanga.
Ni nkuru yemenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024.
Uyu nyakwigendera wasanzwe wishwe ngo yahose anywera inzoga mu kabari k’ uwitwa Zabayo ari gusangira inzoga n’ abandi barimo n’ umugabo we.
Nyakwigendera yitwaga Uwamahoro Diane yari afite imyaka 33 y’ amavuko, bamwe mu baturage basabye inzego z’ubuyobozi gukora ibishoboka byose agahabwa ubutabera kandi bahereye kubo bari kumwe ku mugoroba w’ijoro ryakeye barimo n’uwo mugabo wiwe bashakanye ngo dore ko nawe barimo basangira.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire, avuga ko bamenye iby’iy’inkuru kandi ngo batangiye gukora iperereza.