Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Khadime Ndiaye akomeje kwibazwaho: Ese koko ni we kibazo cya Rayon Sports?

Umuzamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye, ukomoka muri Senegal, akomeje kutavugwaho rumwe n’abafana nyuma yo gutsindwa ibitego mu buryo budasobanutse. Ubushobozi bwe bwo kurinda izamu buracyari ku isuzumwa, cyane ko imikino itandukanye amaze gutsindwa ibitego byibajijweho na benshi.

Ku wa Gatandatu, tariki 29 Werurwe 2025, kuri Sitade Amahoro, Rayon Sports yakiriye Mukura VS mu mukino wari witezwe cyane nyuma yo gutsindwa na Mukura VS mu mukino ubanza wabereye kuri Sitade Mpuzamahanga ya Huye. Kuri uyu mukino, Rayon Sports yari ifite intego yo kugarura icyizere cyo kwegukana igikombe.

Hari abavuga ko Khadime Ndiaye atitwaye neza kubera imyiteguro mibi, aho bivugwa ko yashyize imbaraga mu gutegura umukino hanze y’ikibuga no gukangurira abafana kuzaza ari benshi, ariko ibi ntibyabujije ikipe gukora imyitozo nk’ibisanzwe ndetse n’umutoza gukora akazi ke.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 34’ ku gitego cyatsinzwe na Biramahire Abbedy. Iyi kipe yakomeje gusatira ishaka ikindi gitego, ariko ntibyabahiriye. Mukura VS yaje kwishyura ku munota wa 75’ ku gitego cyatsinzwe na Samson Ayilara Oladosu. Iki gitego cyateye impagarara mu bafana ba Rayon Sports, cyane ko Khadime Ndiaye yari yataye izamu, umupira watewe utari uremereye ariko uburyo yari ahagazemo bukaba bwarateye impungenge.

Ndiaye amaze iminsi atsindwa ibitego mu buryo budasobanutse, nubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwashyizeho igihembo ku mikino azajya arangiza atinjijwe igitego. Kuri uyu mukino, abasesenguzi n’abafana bamaganye imyitwarire ye, aho yafashwe amashusho kenshi hagati mu mukino yagiye ataye izamu, ibintu byateye impungenge abareyo.

Gutsindwa na Mukura VS byashyize Rayon Sports mu bibazo bikomeye, kuko APR FC nitsinda Vision FC, izaba isigaje inota rimwe gusa ngo iyegere ku manota. Ibi byongereye igitutu kuri Khadime Ndiaye n’abatoza ba Rayon Sports.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze:

  1. Rayon Sports: 46 pts
  2. APR FC: 42 pts
  3. AS Kigali: 34 pts
  4. Gorilla FC: 33 pts
  5. Mukura VS: 33 pts
  6. Police FC: 32 pts
  7. Rutsiro FC: 32 pts
  8. Etincelles FC: 27 pts
  9. Gasogi United: 27 pts
  10. Muhazi United: 26 pts
  11. Amagaju FC: 26 pts
  12. Musanze FC: 25 pts
  13. Bugesera FC: 24 pts
  14. Marines FC: 22 pts
  15. Kiyovu Sports: 18 pts
  16. Vision FC: 16 pts

Ese koko ikibazo cya Rayon Sports kiri kuri Khadime Ndiaye cyangwa hari ibindi bintu bikwiye gusuzumwa? Abafana n’abasesenguzi bakomeje kungurana ibitekerezo ku hazaza h’uyu muzamu muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Related posts