Umutoza Mohammed Adil Erradi biravugwa ko mu mpera z’icyumweru gishize yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa APR FC, uyu mutoza yemera kuba yamanura ibiciro aho yababwiye ko yakwemera kumanura amafaranga akayageza kuri miliyoni 800 aho kuba miliyoni 900 nk’uko yari yabitangarije BB FM Umwezi mu cyumweru gishize.
Mu minsi ishize nibwo APR FC yari yohereje Ushinzwe Igura n’Igurisha ry’Abakinnyi n’Abatoza bayo, Mupenzi Eto’o mu biganiro n’Umutoza Mohammed Erradi Adil bigamije kumugarura gutoza iyi Kipe y’Ingabo cyangwa gusesa amasezerano mu mahoro.
Mupenzi yafashe rutemikirere yerekeza muri Maroc aho Adil aherereye kuri ubu nyuma yo gusoza ibihano by’ukwezi yahawe ariko ntasubire mu kazi ke.
Tariki 14 Ugushyingo ni bwo Adil yasoje ukwezi kw’ibihano yahawe nyuma yo gushinjwa guteza umwuka mubi muri APR FC no guhindanya isura y’ikipe.
Intumwa ya APR FC yari yoherejwe kumuganiriza yageze mu Mujyi wa Tangier muri Maroc ku itariki ya 20 Ugushyingo 2022, yagerageje inzira zose zatuma bahura ariko uyu mutoza ayibera ibamba.
Mu minsi ine Mupenzi Eto’o yamaze i Tangier ntabwo yigeze abonana na Adil kuko uyu mutoza amufata nk’intandaro y’ibibazo byateje umwuka mubi mu ikipe bikamuviramo guhabwa ibihano byatumye asubira iwabo.
Akigerayo Mupenzi yahamagaye Adil, undi aryumaho yanga kumwitaba kuri telefoni ye igendanwa.
Byageze aho aca undi muvuno wo kumugeraho binyuze mu kunyura ku nshuti za Adil n’ubundi bamufashije ajya kumureshya ngo yemere gutoza mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2019, bifata ubusa.
Mupenzi abonye na byo binaniranye yaje kwifashisha Impuguke mu gutoza abanyezamu Adil yigeze kwifashisha muri APR FC ngo izamure urwego rw’abanyezamu bayo, Hadj Hassan Taieb kugira ngo abe yamumugezaho byoroshye ariko na byo biranga.
Mupenzi Eto’o amaze kubona ko guhura na Mohammed Adil Erradi byanze yahisemo gutaha atageze ku ntego yari yahagurukanye i Kigali.
Umuzi w’ikibazo gikururana hagati ya APR FC na Adil watangiye gushibuka ku wa 14 Ugushyingo 2022 ubwo uyu mutoza yahagarikwaga ku kazi. Yashinjwe guteza umwuka mubi no guhindanya isura y’ikipe.
Uyu mugabo we ashinja kandi APR FC kumuhagarika ikoresheje telefoni ngendanwa, ikamuha ibaruwa nyuma y’iminsi itatu, ibyo avuga ko bidakurikije amategeko.
Akimara guhanwa yahise ataha iwabo muri Maroc, avuga ko ibihano yafatiwe binyuranye n’amategeko. Nyuma yo gusoza ibihano bye ntabwo yigeze agaruka mu kazi bituma ubuyobozi bwa APR FC bumwirukana burundu, gusa biravugwa ko iyi kipe yiteguye kumuha amafaranga mu rwego rwo kwirinda ko yazabarega muri FIFA bitewe n’uko yamwirukanye akiyifitiye amasezerano y’umwaka n’amezi 9.