Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kera kabaye umunyaRwandakazi Umutesi uwase Magnifique yeretse abo bari bahatanye mu bworo bw’ikirenge mu mikino ya FEASSSA 2023

Mu mikino ya FEASSSA 2023 iri kubera hano mu Rwanda by’umwihariko mu karere ka Huye na Gisagara, umunyaRwandakazi ukina imikino yo gusiganwa ku maguru yegukanye umidari wa zahabu.

Uyu mukobwa ukiri muto wiga kuri GS Remera Rukoma yasize abandi mu gusiganwa ku maguru muri metero 100 na metero 400 yegukana umudari wa zahabu. Ntibyari bisanzwe ko u Rwanda rubona umudari wa zahabu mu mikino yo gusiganwa ku maguru.

Umutesi uwase Magnifique w’imyaka 18

Ubwo yaherukaga gukina muri shampiyona y’imikino ngororamubiri yabereye kuri sitade ya Karere ka Bugesera, yabajijwe ku kuba abantu bavuga ko agaragara nkabahungu niba ntakibazo bimutera asubiza agira Ati “Ibyo narabimenyereye cyane, no mu mupira w’amaguru byaravugwaga, na ko biravugwa. Sinzabihagarika, sinafite ubushobozi bwo kuba nabihagarika, ariko njyewe ibyo bintera imbaraga iyo numvise ngo ndasa n’abahungu, nitwara nk’abahungu, birashimisha cyane. Ndavuga nti ngomba kubibyaza umusaruro”

Related posts