Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kera kabaye umuhanzi Rihanna yamaze kubyara imfura.

Rihanna yamaze kubyara imfura.

Uyu muhanzikazi ukomeye muri reta zunze ubumwe za Amerika, Rihanna, nyuma y’igihe kitari gito atwite, nyuma y’amezi ikenda yose atwite, ubungubu amakuru avuga ko yamaze kubyara umwana w’umuhungu.

Uyu mwana akaba aje nyuma y’igihe kitari gito Rihanna yirirwa azenguruka mu birori by’akataraboneka hose agenda yerekana ko atwite, ndetse bikaba byarabaye inkuru yagiye izenguruka mu binyamakuru byinshi bikomeye ku isi.

Rihanna akaba ari ubwa mbere abyaye, kuko uyu mwana w’umuhungu ari impfura ye, abyaranye na ASAP Rocky nawe ukomeye muri Amerika, gusa yagiye ugaragaraho imico itari myiza kuko yigeze gufungwa ashinzwa ubufatanyacyaha mu rupfu rw’umuntu gusa yamaze umunsi umwe.

Rihanna yabyaranye na ASAP nyuma y’uko akundanye n’abandi bantu batandukanye cyane cyane abakire ndetse n’abahanzi tutibagiwe n’abakinnyi ba filime nyamerika, ariko by’umwihariko umuntu wamamaye mu rukundo nawe ni umuhanzi Chriss Brown, gusa ntibigeze babyarana.

Tubibutse ko uyu muhanzi aherutse guhabwa umudari w’icyubahiro mu gihugu akomokamo, ikirwa cya Barbados cyamugize ambasaderi wacyo nk’umuntu w’icyamamare ukomoka mu kirwa.

Uyu muhanzikazi nubwo yamenyekanye mu muziki yabanje no kujya akina filime z’urukozasoni, ndetse ubungubu yari yaravuye mu muziki ahubwo ajya mu bushabitsi aho yashinze uruganda rukora imyenda.

Related posts