Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kera Kabaye President Felix Antoine Tshisekedi amaze impungenge abaturage.Ngibi ibyo yatangaje munama y’aba ministiri!

Nyuma yuko muri Repuburika iharanira demokarasi hamaze igihe habera imyigaragambyo aho abaturage bari bari kwamagana abasirikare ba MONUSCO ariko leta ikaza kwicecekera ntigire ikintu na kimwe itangaza kuri iki kibazo. kurubu ni ibyishimo kubaturage batuye muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo ariko cyane cyane muburasirazuba bwakino gihugu bitewe n’amagambo umukuru w’igihugu yatangaje.

Ubwo yarari munama y’abaminisitiri anayiyoboye, umukuru w’igihugu Felix Antoine Tshisekedi yatangarije abari bitabiriye inama ko nawe yababajwe cyane nibyakorewe ingabo za MONUSCO zari ziri mugihugu cye ndetse anatangaza ko izi ngabo zagize uruhare runini mukubungabunga amahoro muri ikigihugu ariko kubwe akaba atumva icyaba cyarateye abaturage kuba bamera nkuko babaye maze bakagaragaza imyitwarire mibi nkiyo bagaragaje. ibi kandi president yatangaje ko aboneyeho umwanya wo kubwira abaturage bahangayikishijwe n’ikibazo cya M23 ko igisubizo kiri hafi kuboneka.

Umwe mubitabiriye inama ubwo yabazaga president niba ntaruhare leta yaba yaragize muri iyimyigaragambyo yambitse igihugu isurambi, Tshisekedi yasubije ko ntaruhare na rumwe ndetse anatangaza ko hagiye gutegurwa gahunda yo gukurikirana abantu bose baba barasahuye ndetse n’abagize uruhare muri iyimyigaragambyo yaguyemo abarenga 13.

Uyumugabo kandi yamaze impaka abatekerezaga ko ajenjekeye ikibazo cya M23, atangaza ko ingamba zamaze gufatwa igisigaye ari ugushyira mubikorwa ibyavuye munama y’umutekano umukuru w’igihugu yatangaje ko yagiranye n’ubuyobozi bwa Gisirikare. yaboneyeho kandi umwanya wo guhumuriza abagizweho ingaruka n’iyintambara avuga ko leta ya DR Congo izakora ibishoboka byose abarwanyi ba M23 bakabiryozwa.

Related posts