Nyuma y’ uko hari habaye amatora mu gihugu cya Kenya , bikagaragara ko William Ruto ariwe watsinze kuba Umukuru w’iki Gihugu , mugenzi we Raila Odinga bari bahanganye , agahita ajyana ikirego mu rukiko avuga ko yibwe amajwi , imyanzuro y’ urukiko kuri uyu wa Mbere tariki ya 05 Nzeri 2022, yemeje ko ibyavuze mu matora ari ukuri ko ntakigomba guhinduka.
Ibi byagarutsweho na Martha Koome , Perezidante w’ urukiko rw’ ikirenga , rwa Kenya wemeje ko ibyavuye mu matora ntagihinduka , kuko uwatsinze amatora n’ubundi ariwe wari watangajwe.
Iyi myanzuro yari itegerejwe n’abantu benshi, k’uburyo abaturage basabwe kuguma mu ngo zabo bagakurikiranira hafi iby’iyi myanzuro ku matereviziyo yabo .
Tariki ya 15 Kanama 2022 nibwo Komisiyo y’amatora muri Kenya iyobowe na Perezida wayo Wafula Chebukati, yatangaje ko William Ruto ariwe watorewe kuyobora Kenya aho yabonye amajwi milioni 7.1 mu gihe Raila Odinga yabonye amajwi milioni 6.9.Inshuro zose zigera muri 5 Raila Odinga ntabwo yigeze yemera ibyavuye mu matora, yahitaga agana Ubutabera ariko bikarangira atsinzwe