Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kenya: Umushinwakazi yagaragaye ku muhanda asabiriza amafaranga ngo abone uko agura itike imusubiza i wabo

Mu gihugu cya Kenya hagaragaye amafoto y’umugore bivugwa ko ari Umushinwakazi, yari ku muhanda asabiriza amafaranga ngo abone uko agura itike y’indege imusubiza iwabo mu Bushinwa. Arasaba ubufasha ngo yisubirire i wabo nyuma y’uko ashiriwe, amafaranga yose yari yazanye ngo amubesheho muri Afurika yamushizeho.

Uyu mugore yamaze iminsi ijya kungana n’icyumweru ku muhanda wa Ring Road Kilimani, asaba abahisi n’abagenzi ngo bamurwaneho bamuhe ku mafaranga maze yibonere itike imusubiza iwabo. Aha ngo yari kumwe n’undi muntu wamufashaga gusobanurira abahisi n’abagenzi impamvu uyu mugore akeneye ubufasha bw’amafaranga.

Abagiraneza ngo baramuremeye bamuha amafaranga nk’uko yayabasabaga. Bayamuhaga bakoresheje uburyo butandukanye burimo kuyamuha mu ntoki cyangwa bakayamwoherereza kuri mobile money nk’uko yabisabaga.

N’ubwo hari abamuhaye amafaranga, hari abibajije impamvu yahisemo kujya gusabiriza ku muhanda aho kujya kuri ambasade y’Ubushinwa akayigezaho ikibazo afite. Byakuruye impaka nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, ariko uyu wamufashaga kwakira amafaranga yavuze ko nta gitangaje kuba umushinwa yasaba ubufasha kuko nta kazi agira.

Uyu mushinwakazi mu marira menshi asubiza abibazags impamvu ari gusabiriza, yavuze ko nta bundi buryo afite yabonamo itike y’indege imusubiza iwabo. Ati nta kindi nakora uretse kwinginga abagiraneza b’Abanyakenya bakamutera inkunga akabona uko ataha. Ati ”mu by’ukuri ndashaka gutaha”.

Related posts