Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Travel

Kenya: inzovu zikomeje gutsembwa zicwa n’umwuma udasanzwe.

Nk’uko bikomeje gutanganzwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubukerarugendo muri Kenya, ni uko inzovu zirindwi zishwe n’inyota iterwa no kubura amazi byatewe n’amapfa yateye muri iki gihugu.

Si iki gihugu gusa hagaragaye ibura ry’amazi cyane cyane mu mapariki aho no mu bihugu nka Tanzania mbese ibihugu biherereye mu gace ka Afurika y’iburasirazuba ndetse n’iyo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

Nk’uko byatangajwe, izi nzovu zikaba zarabaga muri pariki ya Tsavu, si izo gusa kuko na ngenzi zazo muri iyi pariki ndetse n’izindi zitandukanye, aho kubura amazi ndetse n’ibyo kurya bikomeje guteza ikibazo gikomeye.

Reta ya Kenya ikaba yaratangaje ko ifite gahunda yo gukora imigezi yerekeza muri izi pariki cyane cyane iyi ya Tsavu, aho ndetse bashaka gukora ibiyaga karemano mu buryo bwo kurwanya iri bura ry’amazi rikomeje guca ibintu.

Ibi byose bikomeje gusubiza inyuma iterambere ry’ubukerarugendo, dore ko bamukerarugendo abenshi baba bakuruwe n’inyamaswa nk’inzovu, intare ndetse n’izindi zisigaye hacye ku isi.

Related posts