Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kenny Sol yavuze ko ubwo yakora indirimbo ‘Haso’ yakuye igitekerezo ku ya nyakwigendera jay polly

Umuhanzi Rusanganwa Norbert uzwi nka Kenny Sol, yahishuye uko  yakoze indirimbo ‘Haso’ iri muzazamuye izina rye cyane, akuye igitekerezo kuri imwe mu ndirimbo za nyakwigendera Jay Polly ufatwa nk’umwami w’injyana ya Hip Hop mu Rwanda.

Iyi ndirimbo ‘Haso’ yagiye hanze mu mwaka wa 2021 ubwo uyu musore yafashwgaa na Bruce Melodie muri label ye ‘Igitangaza’, akaba ari imwe mu ndirimbo zamuzamuriye izina mu muziki Nyarwanda nyuma y’uko atangiye urugendo rwo kwikorana ku giti cye.

Kenny Sol avuga ko iyi ndirimbo ajya kuyikora yakuye igitekerezo ku ndirimbo ya nyakwigendera Jay Polly yitwa ‘Ku musenyi’, imwe mu ndirimbo z’uyu muraperi zakunzwe na benshi by’umwihariko abakunzi b’injyana ya Hip Hop.

Uyu musore avuga ko kuva kera yahoze ari umukunzi wa Jay Polly, aza gukunda cyane iyi ndirimbo ye birangira ayikuyeho igitekerezo cyo gukoramo indirimbo ye.

Kenny Sol aherutse gutungurana ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival giheruka kubera mu karere ka Musanze, mbere yo kuririmba indirimbo ze arabanza aririmba iyi ndirimbo ‘Ku musenyi’.

Ni ibintu byishimiwe n’abantu benshi, bavuga ko iki ari igikorwa kiza Kenny Sol akoze cyo kuzirikana Jay Polly no kumuha icyubahiro cy’uko yasize akoze ibihangano byiza abantu bagikunda, dore ko n’itariki yitabiyeho Imana yari irimo yegereza.
Jay Polly yitabye Imana tariki 02 Nzeri 2021, agiye mu bitaro bya Muhima.

Related posts