Kazungu Claver yasabye ko APR FC yegurirwa abafana ikareka kuba iya gisirikare

 

Umunyamakuru w’ imikino ukunzwe na benshi Kazungu Clever , yasabye ubuyobozi bwa APR FC ko bwatekereza ko iyi kipe yahinduka iy’abafana aho gukomeza kuba iya gisirikare.

Mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 02 Nzeri 2025 , SK FM, Kazungu Clever yavuze ko nyuma y’imyaka 32 iyi kipe ishinzwe, igihe kigeze ngo ibe iy’abafana kuko ari bwo yakomera ku ruhando mpuzamahanga.

Yagize ati: “Kazungu wabaye umuvugizi wa APR FC imyaka itanu, arayizi neza. Ntekereza ko kugira ngo iyi kipe ikomere mu ruhando mpuzamahanga, hakwiye gutekerezwa uburyo yaba iy’abafana.”

Kazungu yongeraho ko iyi kipe ihindutse iy’abafana, byayongerera imbaraga n’ishyaka riturutse mu bafana ubwabo.

Kazungu yatanze igitekerezo cy’uko ikirango cy’imbunda kiri kuri CND cyajya mu kirango cya APR FC maze Intare ikavamo maze ubundi ikipe bakayegurira abafana.

Uyu munyamakuru asanga ubu ari bwo buryo APR FC yakomera, ikagira ijambo rikomeye muri Afurika, ikaba ikipe ifitwe n’abafana bayo mu buryo bunoze kandi burambye bigatuma ikipe igera kure hashoboka.