Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Urubyiruko ntiruvuga rumwe ku gukoresha agakingirizo

Hari rumwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Kayonza rudakozwa ibyo gukoresha agakingirizo,abandi bakavuga ko ari uburyo bwiza bwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n’ibindi bibazo bishamikiraho.

Hari abemeza ko gukoresha agakingirizo ari ikizira kuri bo.Bamwe bashingiye kumyumvire bagafiteho irimo no gutakaza umwimerere w’uburyohe bw’igikorwa,abandi abandi bakabihuza n’imyemerere yabo.

Bati:”Iyo ugakoresheje(agakingirizo) ntabwo wumva uburyohe nkubwo wakumva utakambaye,ikindi kandi ntiwarangiza vuba pe!”

Nubwo bimeze uku ariko hari abandi bashimangira ko gukoresha agakingirizo mu gihe cy’ imibonano mpuzabitsina ari iby’agaciro badakwiye kwirengagiza na gato.

Bati:”Agakingirizo karafasha,uretse no kuba watera inda cyangwa ukayiterwa ushobora kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA,imitezi,n’izindi zitandukanye.Byanze bikunze umuntu ukunda ubuzima bwe ntiyagakwiye kukirengagiza.”

Ikuzo Basile, umuyobozi ushinzwe kurwanya SIDA mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC,asanga gukoresha agakingirizo ari intambwe ikomeye mu rubyiruko.

Yagize ati:”Mu byukuri agakingirizo kugakoresha karafasha mu kurinda ubuzima bwawe, urubyiruko rugifite imyumvire yo kumva ko rutagakoresha bahinduka bakumva ko ubuzima bwabo buri mu biganza byabo nka Rwanda rw’Ejo.”

Imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu kita k’ubuzima,RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2022 hatanzwe udukingirizo 30 mu gihugu hose,ibishimangira intambwe igenda iterwa nubwo hakiri icyuho gishingiye ku myumvire n’imyemerere.

Jean Damascene IRADUKUNDA/Kglnews I Kayonza

Related posts