Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Umwanda wo mu isoko ubateye impungenge z’ubuzima bwabo.

Bamwe mu bacururiza n’abahahira mu isoko ryo mu mujyi wa Kayonza baravuga ko babangamiwe n’umwanda urundwa mu isoko rwagati,ibyo bafitiye impungenge z’ubuzima bwabo bushobora kwibasirwa ni indwara zituruka k’umwanda.

Abaganiriye na kglnews.com basanga igihe ari iki ngo hashakwe ikimoteri byajya bishyirwamo maze bagakizwa uyu mwanda wiganjemo uw’ibisigazwa by’isombe.

Umwe mu baturage yagize ati:”Urabona Koko nawe munyamakuru ibi ari ibintu!Reba hano hose,reba hariya ku kigega cy’amazi ibintu biharunze none se iyi ni isuku?Badufashije abakora isuku muri iri soko bajya babikuraho bakabashakira aho bajya kubirunda bikava hano mu isoko.”

Undi nawe yagize ati:”Nukuri uyu mwanda uduteje ikibazo pe,ubu se ko badusaba gukora amasuku mu ngo zacu ngo tutazarwara indwara zituruka ku mwanda ubu nituzazikura hano koko!Icyo dusaba nuko badufasha bagashaka ikimoteri noneho ikareka kuguma mu bacuruzi kuko biratubangamiye.”

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza buvuga kuri iki kibazo cy’umwanda ugaragara muri iri soko ntibwadusubiza ndetse n’ubutumwa twabahaye ntibwadusubiza.

Bamwe mu bacururiza muri iri soko bavuga ko uretse umwanda kuba wabatera indwara binabangamira ubucuruzi bwabo kuko rimwe na rimwe abakiriya binubira umwanda uhari bigatuma batahagaruka akaba ariyo mpamvu bifuza ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com mu karere Kayonza mu ntara y’Iburasirazuba

Related posts