Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Ntibavuga rumwe ku mafaranga batswe yo kugura Inka yo guha Umukuru w’igihugu.

Ibiro by’Umurenge wa Murama

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Muko,Umurenge wa Murama ho mu karere ka Kayonza baravuga ko batiyumvisha uburyo bakwa amafaranga yiswe ayo kugura Inka yo kwitura Perezida.

Abaganiriye na kglnews.com bavuga ko abayasabwe ari abahawe inkunga ya Give Direct.

Umwe mu baturage yagize ati:”Chairman wa FPR mu Kagari yatubwiye ko ari Inka yo kwitura Perezida Kandi tugomba kuyashaka,hanyuma njyewe icyatumye mbishidikanyaho haje ushinzwe njyanama mu karere w’umudamu kandi mu ijambo yavuze ntabwo yigeze ayikomozaho iyo nka.”

Undi nawe yagize ati:”Ngo kubera baduhaye amafaranga ngo natwe nitugure Inka yo kumwitura,buri rugo rugenda rutanga amafaranga igihumbi.”

Ni icyemezo abaturage batishimiye ngo kuko sibumva uburyo bagirira Inka umukuru w’igihugu kandi ariwe usanzwe uziha abaturage.

Ati:”None se urumva wabyishimira koko,ibaze guha Inka umuntu usanzwe uzitanga?Ahubwo ko wayiha usanzwe atayifite!None se ubwo wamwitura byagera yo Koko?”

Bizimana Claude,umunyamabanganshingwabikorwa w’umurenge wa Murama avuga ko iki gitekerezo cyavuye mu baturage bityo bari ukwigiza nkana.

Yagize Ati:”Ni ikifuzo cy’abaturage cyo kuremera bagenzi babo Kandi umuturage ashatse kuremera mugenzi we ntitwamubuza ahubwo twamushyigikira akamuremera.Kubera wari umunsi w intwari baravuze bati hari abantu b’intwari Badufashije, badutabaye ndetse batubaye hafi bityo rero natwe twakabafashije tukabaremera,ni muri urwo rwego rero bakusanyaga Inka yo kuba baremera umuntu waba waramugariye ku Rugamba cyangwa undi wese utishoboye.”

Mu tugari dutanu tugize Umurenge wa Murama inka Ennye mutugari tune nizo zabashije kugurwa ari nazo zatanzwe ku munsi mukuru wahariwe Intwari.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Murama ho muri Kayonza.

Related posts