Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Barataka igihombo baterwa no kurangura inzoga bagasangamo udukoko.

 

Abacuruzi b’inzoga z’Uruganda rwa Nsabimana Banana Wine bararushyira mu majwi kubaha inzoga zirimo udusimba tuzwi nk’inyo,ibikomeje kubashyira mu gihombo ngo kuko bazimaranye amezi agera muri abiri.

 

Umwe mu bacuruzi waganiriye na kglnews.com avuga ko yagerageje guhamagara nyir’uruganda ngo amufashe ariko ntiyitabe.

Uyu mucuruzi ukorera mu Murenge wa Mwili mu I Centre ya Gasarabwayi utashatse ko imyirondoro ye itangazwa ku bw’umutekano we yagize ati:”Uruganda rwitwa Nsabimana Banana Wine rukora inzoga yitwa Mera Neza, baduhaye inzoga zashaje,ubwo nyine baduhaye inzoga zashaje kuko zirimo udukoko bitewe n’igihe zari zimaze byanze bikunze rero baziduhaye zishobora kuba zari zishaje.Ikibazo gihari nuko ataza kuzigurana ngo aduhindurire Kandi ku icupa handitseho ko zizarangira mu kwa Mbere kwa 2025.”

Yakomeje agira ati:”ikigaraga kuba harimo udukoko birashoboka ko bashyira inzoga mu macupa atogeje arimo umwanda,kuko ubwo bukoko akenshi buba buri mu ndiba hasi kuko inzoga nyinshi niho wasangaga ubu bukoko,bigaragara ko ari umwanda no kutayoza.Iyo tumubajije atubwira ko tugomba kuzicuruza,ikibazo nibaza tuzacuruza inzoga zanduye!None se ubwo urumva waha abakiriya ibintu bitameze neza Koko,oya rwose kuko nanjye ubwanjye nagize isoni zo kugira abantu nziha ndazibika ngira ngo azazigurana ariko ikibazo nuko yanze kubikora kandi azi ko bitameze neza.”

Aba bacuruzi barasaba ko nyiri uru ruganda yabaguranira izi nzoga kugira ngo bareke guhomba ngo kuko kuziha abakiriya kwaba ari ukwica ubuzima bwabo.

Ati:”Turasaba ko yatuguranira noneho tugacuruza bigaragara ko nyine yazihinduye zitameze nk’izi zifite ikibazo.Urumva abakiriya baducitseho bavuga ko ubwo n’izindi nzoga ducuruza ariko zimeze ntibiriwe baza.Nkubu abakiriya nibo bazitugaruriraga,batwereka udukoko turimo si umwe, si babiri benshi barazingaruriye.”

Nsabimana Flugence,nyir’uruganda rwa Nsabimana Banana Wine ntahakana ko yabwiwe ko inzoga ze zifite ikibazo ndetse ko yasabye aba bacuruzi kuzibika akazabaguranira.

Yagize ati:”Twababwiye ko bareka kuzitanga tukazajya kureba icyo kibazo zifite,urumva inzoga twazimuhaye mbere ya Noheri ubwo rero icyo tugiye gukora turamuvugisha turebe uko twabikemurana.”

Uyu nyiri Nsabimana Banana Wine n’ubwo avuga ko yavuganye n’aba bacuruzi kureka inzoga bakazibika bakazaguranirwa birasa nkaho ari ukwikiza itangazamakuru kuko ukurikije igihe gishize abwiwe ko inzoga ze zitameze neza birasa nkaho ari uguhima abacuruzi.Izi nzoga ziriho ko zizarangira(Expired) muri Mutarama 2025,wakwibaza icyaba cyarateye izi nzoga kuba zarajemo udukoko tugaragaramo,ari nabyo biteye impungenge.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza.

Related posts