Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza:Bacanye amazi yo kwarika ubugari bategereza ifu baraheba.

 

Hari abaturage bo mu Kagari ka Muko,Umurenge wa Murama ho mu karere ka Kayonza bavuga ko babaruwe babwirwa ko bagiye guhabwa inkunga n’umushinga Give Directly nyuma baza guhabwa ubutumwa bubabwira ko batayemerewe nyamara bari baramaze kuyakorera umushinga.

Aba baganiriye na kglnews.com bavuze ko batiyumvisha impamvu utundi tugari begeranye bose bayabonye mu Kagari kabo bo ntibayabone ibyo bumva ko birimo akarengane.

Murekatete Chantal wo mu Kagari ka Muko yagize ati:”Agahinda ni kenshi kuko amafaranga ya Give bayahaye umuntu udusumbya ubushobozi,byatugizeho ingaruka,ibaze nawe guhura n’umuntu yasinze aguhutaza akubwira ati mvira mu nzira kuko wowe ntuzwi muri iki gihugu.”

Undi nawe yagize ati:”Haje abantu baratubarura batubwira ko hari umushinga witwa Give Directly ugiye kuduha inkunga ngo twiteze imbere,baduha na Telefone amafaranga azaziraho noneho mu minsi mike tubona ubutumwa butubwira ko tutemerewe inkunga.Icyo twibaza ese ko hari abakire bayahaye twebwe tukaba turi ba nyakwigendera twazize iki?”

Aba baturage bakomeza bavuga ko aya mafaranga bari bijejwe agahabwa bwe yakuruye umwiryane mu baturanyi.

Ati:”Iyi Give Directly yaraduhemukiye kuko kuyaha abantu bamwe baduteje umwiryane rwose byari kuruta ntibayatange.Abana bacu bumvishije ko baduhaye ubutumwa butubwira ko tutazayabona bagwa mu kantu ku buryo bamaze iminsi itatu batarya.”

Nyemazi John Bosco umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yavuze ko hari izlbigenderwaho mu guhabwa iyo nkunga.

Yagize ati:”Abashyira umushinga mu bikorwa ni Give Directly bityo abo nibo mwakabaye mubaza ikibazo bwa mbere.Icya kabiri nuko nyine hari amabwiriza kandi iyo ahari nta muntu ushobora kwimwa umushinga cyangwa se ngo awuhabwe bitewe nuko abantu babishatse gusa, ahubwo hari ibigenderwaho.Ibyo ni byo bigenderwaho bamwe bakaba babubona abandi ntibabubone.”

Abaturage b’i Murama bavuga ko aya mafaranga yabaye aka ya mabati yategerejwe aburirwa irengero.

Jean Damascene Iradukunda kglnews.com I Kayonza

Related posts