Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza: Umwana yakorewe iyica rubozo n’ ababyeyi be ubwo bamutaga mu musarani

 

Umugore w’imyaka 40 n’umugabo we w’imyaka 45 batuye mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, batawe muri yombi n’inzego z’umutekano nyuma yo kubyara umwana w’umukobwa bigakekwa ho bamujugunye mu musarani agahita apfa.

Inkuru mu mashusho

Mu gitondo cyo kuri uyu wagatanu, tariki 4 Nyakanga 2023 nibwo amakuru yamenyekanye mu mudugudu wa Nyabiyenzi mu kagari ka Kirehe mu murenge was Kabare.

Amakuru avuga ko uyu muryango usanganwe abana umunani aho bari babyaye umwana wa cyenda kandi bakaba nta bushobozi bafite ngo kuko bafite inzu babamo yonyine.

Tariki ya 12 Nyakanga ngo nibwo bibarutse umwana w’umukobwa bamubyara neza maze bageze mu rugo bahita bamujugunya mu musarani.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare, Gatanazi Longin, yabwiye Itangazamakuru ko kuwa Gatanu mugitondo umujyanama w’ubuzima uba uzi abagore batwite mu Mudugudu we ngo yagiyeyo agiye kwandika mu bitabo bye umwana wari uherutse kuvuka, agezeyo baramuhakanira bamubwira ko nta mwana bigeze babyara.

Yakomeje agira ati “Yahise yitabaza ubuyobozi n’abaturanyi bari bazi neza ko uwo mubyeyi yibarutse batangira kubashyiraho igitutu, bageze aho bemera ko umwana yavutse banerekana aho bamujunye mu musarani, abaturage rero bamanutse bamukuramo basanga yapfuye kuko urumva yari amazemo iminsi hafi ibiri, twahise tumushyingura mu cyubahiro abo babyeyi nabo tubashyikiriza inzego z’umutekano.”

Gitifu Gatanazi yakomeje avuga ko uyu mugore n’umugabo bari basanganwe abana umunani bigakekwa ko impamvu bihekuye ari abo bana benshi b’indahekana bafite.

Ati “Ubwo rero turakeka ko impamvu bihekuye ari ubushobozi buke bwo gutunga abo bana nubwo bidakwiye na gato.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko inzego z’ibanze zari zaregereye uyu muryango zibagira inama yo kuboneza urubyaro umugore ngo ajya no kwa muganga bamushyiramo agapira ariko ngo nyuma y’ukwezi yahise agakuramo afatanyije n’umugabo we.

Yasabye abaturage kujya babyara abana bashoboye kurera kandi bakumvira inama bagirwa n’ubuyobozi

Related posts