Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza: Umwana watoraguwe ibye bikomeje kuba amayobera.

Hashize ibyumweru bigera muri bitatu,uwitwa Muhayimana Gaudence utuye mu Mudugudu Kabeza, Akagari ka Bunyetongo mu Murenge wa Murama atoraguye umwana uri mu kigero cy’imyaka 14 mu isantere ya Poroje atavuga, bakajya kumugaburira bakeka ko ari inzara, none na n’ubu ntacyo arabasha kuvuvuga,ibikomeje gutera urujijo uyu muryango.

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo yatoraguraga uyu mwana, yamujyanye mu rugo iwe atavuga, akajya kumugaburira akeka ko yabiterwaga n’inzara.

Yagize Ati :“Twamubonye mu gicamunsi hagati ya saa kumi n’imwe na saa kumi n’ebyiri ku wa Gatatu. Amaze ibyumweru bibiri bibura iminsi itatu kugira ngo yuzuze ibyumweru bitatu. Naje kureba mujyana mu rugo nzi ko ari inzara iri kubitera, tumugaburiye n’ubundi dusanga ntabwo azi kuvuga.Twagerageje kureba ko yize dusanga ntabwo yize. Iyo minsi tumaranye nta kintu azi kuvuga.”

Nyemazi John Bosco,Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, yavuze ko bagiye kurangisha uyu mwana kugira ngo abonerwe umuryango we.

Yagize ati: “Ndumva nk’umunyarwanda w’umugiraneza kandi niba yatoraguye uwo mwana bikagenda gutyo natwe tugiye kurangisha uwo mwana abone umuryango we.”

Uyu muturage avuga ko kutavuga k’uyu mwana, byatumye batabasha no kumenya inkomoko ye, ku buryo bafite impungenge ko ashobora no kugira ibindi bibazo, bikaba byabagiraho ingaruka.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com I Kayonza

Related posts