Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubukungu

Kayonza: Ubworozi bw’inzuki bwabahinduriye ubuzima

Bamwe mu bantu bafite ubumuga bibumbiye muri Koperative TWISUNGANE bo mu murenge wa Rukara, akarere ka Kayonza bavuga ko kwibumbira hamwe bagakora koperative y’ubworozi bw’inzuki byabateje imbere, kuko mbere bari baziko ntacyo bashobora keretse kuba batungwa no gufashwa n’abandi.

Aba bavuga ko batitaye ku bumuga bafite bahisemo kwishyira hamwe kugira ngo barebe ko bagira aho bava naho bagera.
Uwimana Gisele yagize ati:”Mbere ntaraza kwisungana n’abandi nirirwaga nicaye mu rugo ntegereje ko bampa icyo kurya, gusa nkimara kuza muri iri tsinda byamfashije kuva mu bwigunge bituma nanjye niteza imbere mu rugo.”

Bugingo Said ni umusaza w’imyaka 78, atuye mu kagari ka Rwimishinya, Umurenge wa Rukara, ahagarariye abantu bafite ubumuga mu Murenge, akaba n’umuyobozi wa Koperative TWISUNGANE ikora ubu bworozi bw’inzuki.

Avuga ko igitekerezo cyo kwishyira hamwe cyaturutse ku kuba abantu bafite ubumuga barafatwaga nk’abadashoboye, ariko nyuma yo kwishyira hamwe no guhabwa ubufasha bashoboye kwiteza imbere.

Agira ati: “Twafashijwe n’umushinga World vision iduha imizinga ya kijyambere kuko mbere twakoreshaga isanzwe, igasaza tukabura uko tubigenza, ikindi kandi Akarere karadufashije kaduha amafaranga ibihumbi magana atanu noneho tugura indi mizinga. Ubu tumaze kubaka inzu nini.”

Uretse kuba nka koperative hari ibyo bamaze kugeraho, ngo no mu ngo zabo hari icyo bigejejeho.

Bugingo akomeza ati: “Nk’ubu iwanjye mfite amatungo maze kugura, ubuki ntibungora kububona, abana banjye kwiga babikesha ubu bworozi bw’inzuki.”

Bakomeza basaba bagenzi babo bakirirwa bicaye mu rugo kubagana bagafatanya mu rugamba rw’iterambere.

Aba bombi basaba bagenzi babo kuva mu bwigunge, kuko amahirwe ahari yo gukora, babashishikariza kubegera kuko iyo bari hamwe ari nabwo ubuyobozi bw’Akarere bubasha kubagezaho ubufasha.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Jean Damascene Harelimana, avuga ko hari amakoperative bafasha arimo n’ay’abantu bafite ubumuga.

Uyu muyobozi asaba abantu bafite ubumuga bakiheza kwegera abandi.
Ati: “Icyo twasaba abantu bafite ubumuga ni ugutinyuka kuko bashoboye, bakareka kwirirwa bikingiranye. Nibaze begera abandi mu matsinda noneho tubafashe bari hamwe.”
Harelimana akomeza avuga ko kuvuganira umuntu ufite ubumuga ari inshingano ya buri wese, ndetse no gukuraho inzitizi iyo ariyo yose yatuma atagera ku ntego.

Ati: “Twese turasabwa gukuraho inzitizi zishobora gutuma umuntu atagera ku ntego, twese tugire uruhare mu gutuma ufite ubumuga atigunga. Kunganira abantu bafite ubumuga ntabwo bireba Leta gusa nawe wabigiramo uruhare, ni wowe muvugizi wa mbere mu kuvuganira mugenzi wawe ufite ubumuga.”

Abantu bafite ubumuga bo mu karere ka Kayonza ku munsi mpuzamahanga w’abantu bafite ubumuga uyu mwaka

Mu murenge wa Rukara honyine hari abantu bafite ubumuga 782 hakaba hari amakoperative agera ku 9 abafasha kwiteza imbere.

Koperative TWISUNGANE ikora ubworozi bw’inzuki yatangiye mu mwaka wa 2008 itangirana abanyamuryango 19 kuri ubu ikaba igeze ku banyamuryango 32.

Ibarura rya gatanu ry’abaturage n’imiturire mu Rwanda ryo muri 2022 ryagaragaje ko mu baturage b’u Rwanda 11,537,934 kuva ku myaka itanu kuzamura bangana na 3.4%; 391,775 ari abantu bafite ubumuga. Muri bo 174,949 ni abagabo naho 216,826 ni abagore.

Intara y’Iburasirazuba niyo ifite umubare munini w’abantu bafite ubumuga bangana na 3.7%, naho umujyi wa Kigali ukagira umubare muke w’abantu bafite ubumuga bangana na 2.3%.

Imizinga ya kijyambere ibafasha kubona umusaruro uhagije
Imizinga isanzwe yoroshye kuyiba
Imizinga ya kinyarwanda ntitanga umusaruro nk’iya kizungu

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Kayonza mu ntara y’iburasirazuba

Related posts