Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza: Ibitegurirwa abakuru bigaburirwa n’abana,ibiri ku isonga mu igwingira.

 


Umwaka ushize Akarere ka Kayonza kari ku gipimo cy’ingwingira cya 25.5%, mu gihe ku rwego rw’Igihugu, igipimo cyari kuri 28.3% hagendewe ku bushakashatsi ku mibereho y’ingo.

Umwe mu babyeyi avuga ko asanzwe azi gutegura ifunguro ry’umwana, n’ubwo bamupimye bagasanga afite ibiro bicye.

Avuga ko ifunguro ry’umwana ritagomba kuburamo ibirinda indwara, ibyubaka umubiri n’ibitera imbaraga kandi akaritegurana isuku ihagije.

Yagize ati “Bamupimye basanga ameze neza uretse ibiro bicye yagize kandi nabyo byatewe n’uburwayi bw’inzoka zo mu nda yarwaye muri iyi minsi, ariko ubundi ifunguro rye nditegurana isuku kandi nkarimuha mbanje gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, kandi rikaba ryuzuye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Harelimana Jean Damascène, avuga ko igwingira ry’abana muri aka Karere ridaterwa no kubura ibiryo, ahubwo biterwa n’ubumenyi bucye bw’ababyeyi baha abana amafunguro yateguriwe abantu bakuru, rimwe na rimwe abana badashoboye kurya.

Agira ati “Ikinini gishingira ku bumenyi mu gutegura ifunguro rigenewe umwana, kuko ahenshi ubona umubyeyi ibyo yateguye nk’umuntu ukuze cyangwa abantu bakuze, akenshi ari nabyo baha abana, akenshi wa mwana wabihaye akaba atanabishoboye.”

Yakomeje avuga ko kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye kandi iteguranywe isuku, ndetse no kugira gahunda ihoraho yo kumenya uko abana bahagaze ari byo bizakemura iki kibazo.

Ati “Icya mbere ni ukubamenya, icya kabiri ni ukwigisha ababyeyi uko bategura indyo yuzuye, abasanzwe babizi tukabibutsa no kugira gahunda ihoraho yo kumenya abana bacu uko bahagaze n’uko tugomba kubitaho.”

Mu ibarura ryakozwe mu Karere ka Kayonza, umwaka ushize mu kwezi kwahariwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’umwana, mu Murenge wa Murama honyine hagaragaye abana 160 bari mu ibara ry’umutuku, na 92 bari mu ibara ry’umuhondo ari nabo bagomba kwitabwaho,kugira ngo harebwe uko bava mu mirire mibi.

Jean Damascene Iradukunda/ kglnews.com mu karere ka Kayonza.

Related posts