Mu Karere ka Kayonza, haravugwa inkuru ibabaje y’ impanuka y’ imodoka ya Minibus , Toyota Hiace yakomerekeyemo abantu 16 ,abandi 2 babura ubuzima.
Abaturage babiri bapfiriye mu mpanuka y’imodoka ya Hiace yabereye mu Karere ka Kayonza, abandi 16 barakomereka barimo batanu bakomeretse bikomeye, bose bahita bajyanwa ku bitaro bya Gahini ngo bakurikiranwe n’abaganga.
SP Kayigi Emmanuel , Umuvugizi wa Polisi y’ u Rwanda ,yavuze ko iyi impanuka yaguyemo abaturage 2 mu gihe aband 16 bakomeretse ku buryo bukomeye cyane. Ati” Imodoka ya Minibus, Toyata Hiace , yakoze impanuka ubwo yavaga mu cyerekezo cya Karubamba igana kuri kaburimbo. Yageze muri Rukara ahantu hamanuka kandi yihuta,gukata ikorosi rihari biramunanira imodoka igonga ibiti irakomeza igwa munsi y’ umuhanda.
SP Kayigi yakomeje agira ati” Ni impanuka yapfiriyemo abantu babiri, abandi 16 barakomereka barimo batanu bakomeretse cyane.”
Abakomeretse n’ abaguye muri iyi impanuka bahise bihutanwa kwa muganga ku Bitaro bya Gahini. Mu gihe hari n’ undi wahise ajyanwa ku Bitaro bya Kanombe.
SP Kayigi yasabye abakoresha umuhanda kwirinda kwirara no kwitwararika mu gihe batwaye imodoka, kuko impanuka yabera ahantu aho ari hose.
Ni impanuka yabaye kuri uyu wa Kane ahagana Saa Tanu z’ amanywa ,mu Karere ka Kayonza mu Murenge wa Rukara mu Kagari ka Karambo.