Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kayonza: Abana batatu bariwe n’ imbwa mu buryo bukomeye none imbwa yahise yicwa. Dore uko byagenze

Kamwe mu duce two mu Karere ka Kayonza ifoto yakuwe kuri murandasi

Mu Karere ka Kayonza haravugwa inkuru y’ abana batatu bariwe n’ imbwa bikekwa ko yari yasaze yegendaga ishaka kurya buri muntu wese bahuye.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Cyeru mu Kagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange wo muri ako Karere twavuze haruguru mu mpera z’ iki Cyumweru dusoje.

Aba bana batatu bariwe n’ imbwa bahise bajyanywa kuvurirwa mu bitaro bya Gahini.

Iyi mbwa amakuru avuga ko yahise yicwa n’ abaturage gusa nyirayo ntiyabasha kumenyekana nk’ uko byatangajwe n’ Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Mukarange , Kabandana Patrick ubwo yabibwiraga ikinyamakuru IGIHE dukesha ino nkuru.

Yagize ati “ Nibyo iyo mbwa yariye abana batatu twabagejeje kwa muganga ku bitaro bya Gahini, twabajije abaturage nyirayo turamubura gusa turashimira abaturage babashije gutanga amakuru bakanafatanya n’inzego mu kuyica.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko kuri ubu bagiye gushakisha imbwa zirirwa zizerera kugira ngo bazice ngo kuko inyinshi ntizigira ba nyirazo ngo kandi ntiwanizera ko zikingiye, yavuze ko ari igikorwa bazakora bafatanyije n’abo mu nzego z’umutekano.

Related posts