Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kayishema, Muramira, na Dukuze baraguje umutwe berekwa amakipe atanu azayobora urutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda

Abanyamakuru batatu bamaze igihe kirekire muri uyu mwuga: Kayishema Tity Thierry w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, Muramira Régis wa Radio Fine FM na Jah d’Eau Dukuze wa IGIHE; basesenguye Shampiyona y’u Rwanda bavuga ikipe izegukana igikombe cya Shampiyona ndetse n’amakipe atanu azarangiza ayoboye urutonde rwa Shampiyona.

Babitangaje mu gihe hamaze gukinwa umunsi umwe wonyine wa Shampiyona; ibisobanuye ko hakibura iminsi 29 mu minsi 30 igize Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda ikinwa n’amakipe 16.

Muri iki gihe bikigoranye kumenya uko amakipe azitwara bigendanye n’impinduka zagiye zikorwa mu bakinnyi, abatoza n’ubuyobozi bw’amakipe; Kayishema, Muramira na Dukuze mu ndebakure zabo batahuye amakipe azitwara neza; babiri bahuriza ku kuba Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC izegukana igikombe cya Shampiyona ku nshuro ya gatandatu [6] yikurikiranya.

Umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, Tity Thierry Kayishema abona APR FC izatwara Igikombe, hanyuma Rayon Sports, Police FC, Mukura Victory Sports et Loisirs na Kiyovu Sports zigakurikirana muri ubu buryo.

Umunyamakuru, Muramira Régis wa Radio Fine FM na we abona APR FC izegukana Igikombe, naho Rayon Sports, Police FC, Mukura Victory Sports et Loisirs na AS Kigali zikazakurikirana muri ubu buryo.

Ni mu gihe Jah d’Eau Dukuze wandikira Igitangazamakuru IGIHE we abona “Ikipe ya Rubanda” Rayon Sports izegukana Igikombe, Rayon Sports, Police FC, Gasogi United na AS Kigali zikazaza ziyikurikiye.

Shampiyona yatangiye taliki 15 Kanama 2024, biteganyijwe ko ikazashyirwaho akadomo taliki ya 18 Gicurasi 2025. Hagati aho imikino ibanza [Phase Aller] izasozwa taliki 23 Ukuboza 2024, naho imikino yo kwishyura [ Phase Retour] izakinwe guhera taliki 17 Mutarama 2025 isozwe taliki 18 Gicurasi 2025.

Uko amakipe azakurikirana mu mboni za Kayishema!
Uko amakipe azakurikirana mu mboni za Muramira!
Uko amakipe azakurikirana mu mboni za Dukuze!

Related posts