Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Kate Bashabe yigaramye abakunze kumwita umuherwe

Kate Bashabe umwe mu bakobwa bafatwa nk’abatunze agatubutse hano mu Rwanda, yatangaje ko atemeranya n’abamwita umuherwe kuko we ngo nta bintu bihambaye afite.

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yakoreye kuri radio Rwanda ubwo yarabajijwe kucyo avuga ku bamwita ko ari umuherwe we avuga ko atariko abibona, ko ahubwo we byose abikesha Imana.

Yagize ati, “Ntabwo ngewe ntabwo nakwiyita umuherwe kuko nta bintu bihambaye ntunze yewe hari n’abantu benshi hano batunze ibintu byinshi birenze kure ibyange ahubwo aho ngeze byose mbikesha ineza y’Imana, gusà ababivuga baba bari kunyifuriza ibyiza ndetse n’amahirwe.”

Kate Bashabe yigaramye yavuze ko Kandi ari umuntu ukunda gukoresha ubushobozi afite mu gufasha abanyantege nke cyane cyane abana.

Uyu mukobwa akunze gushimwa n’abantu benshi bitewe n’ibikorwa by’urukundo akorera abana baturuka mu miryango itishoboye akabaha ibikoresho by’ishuri n’ibindi byabafasha kugira ubuzima Bwiza.

Related posts