Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Karongi:Umugabo w’imyaka 44 yahengereye umugore we yaraye mu bukwe yari yatashye na we afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima

Mu rucyerera ahagana Saa Tatu n’igice z’igitondo kuri uyu wa 04 Nzeri 2023, nibwo umuhungu wa nyakwigendera w’imfura mu muryango yahamagaye abaturanyi n’ubuyobozi avuga ko Se yiyahuye.

Inkuru  mu mashusho

Umufasha wa nyakwigendera byabaye atari mu rugo kuko ku wa Gatandatu yagiye mu bukwe mu Murenge wa Rwankuba akaba yari akiriyo.

Uyu nyakwigendera wavutse mu 1979 bivugwa ko yatashye nimugoroba nk’ibisanzwe we n’abana be bararya bamaze kurya bararyama, bukeye abana babona se ntabyutse bakomeza gutegereza babonye bigeze muma saa Mbiri za mu gitondo barakomanga bumva se ntakoma, saa tatu nibwo umukuru muri bo yafashe umwanzuro wo kwica idirishya abona se ari mu mugozi yiyahuye.

Ibi bikimara kumenyekana ubuyobozi bw’inzego z’ibanze na Polisi n’urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) bageze aho byabereye, iperereza riratangira gusa ntiharamenyekana icyateye uyu mugabo kwiyambura ubuzima.

Mu kiganiro n’umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gitesi Irakoze Justin, yatangaje ko nta mpamvu izwi  baramenya yaba yateye uyu mugabo kwiyahura. Aho yagize ati “Yari abanye neza n’umugore we nta kintu turamenya cyaba cyamuteye kwiyahura, dutegereje ikizava mu iperereza”.

Ibi kandi bibaye mu gihe nta cyumweru kirashira, umusore wo muri uyu Murenge wa Gitesi yiyahuye akoresheje umuti wa Kiyoda usanzwe ukoreshwa mu kwica udukoko.

Uyu muyobozi kandi yibukije abaturage ko kwivutsa ubuzima atari byiza, aho yagize ati “Ikibazo cyose waba ufite ntabwo kwivutsa ubuzima ariwo muti. Akenshi usanga umuntu wiyahura hari ibitekerezo byinshi aba afite bimurwanira mu mutwe, agafata uwo mwanzuro ariko ntabwo ari cyo gisubizo cyiza”.

Ubwo twakoraga iyi nkuru umurambo wa nyakwigendera wari wajyanywe ku bitaro bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa. uyu Nyakwigendera asize umugore n’abana batatu aho umukuru muri bo afite imyaka 16.

Related posts