Karongi: Yari yarataye umugore we wa Mbere none uwo yinjiye ,yahise  amwica amutemye ,birababaje

Umugabo wo mu Karere ka Karongi w’imyaka 42 y’amavuko, yatawe muri yombi akekwaho kwica atemye umugore w’imyaka 37 y’amavuko bari bamaze imyaka itandatu babana bitemewe n’amategeko.Ayo mahano yabereye mu Mudugudu wa Winzira, mu Kagari ka Munini, mu Murenge wa Rwankuba, mu Karere ka Karongi, mu Ntara y’Iburengerazuba, ku wa Kabiri, tariki ya 18 Ugushyingo 2025.

Amakuru avuga mu masaha  ya Saa Tatu n’Iminota 40 z’ijoro (21h40′) ari bwo uwo mugore yatashye ageze mu rugo asanga umugabo babanaga yamwiteguye n’umuhoro ahita amutema.

Ibyo byose byabaye nyuma y’uko bari bari kumwe mu kabari, umugabo akumva umugore we avugana kuri telefone n’undi mugabo basa n’abateretana, bigahurirana n’uko yari asanzwe amukekaho kumuca inyuma.Uwo mugabo w’imyaka 42 y’amavuko yari asanzwe afite urundi rugo yataye ajya kwinjira uwo mugore, bari bamaranye imyaka itandatu babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Bikimara kuba umugabo yahise acika, afatirwa mu Murenge wa Gitesi ku wa Gatatu, tariki ya 19 Ugushyingo 2025, Saa Tanu z’amanywa (11h00′).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwankuba, Nsabimana Felicien, yihanganishije umuryango wa nyakwigendera, asaba ababana nk’umugore n’umugabo ko bakwiye kubahana no kujya inama ku bireba umuryango wabo.Yagize ati:”Dufite ubuyobozi buhera mu Isibo, ku mudugudu, ku Kagari kuzamura, tubagira inama ko igihe bagize ibyo batumvikana bakwifashisha ubuyobozi cyangwa inshuti z’umuryango zikabafasha gushaka umuti w’ikibazo.”

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.