Aimable Karasira ubwo yari imbere y’ubutabera bw’u Rwanda bitewe n’ibyaha byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko kwigisha muri Kaminuza zitandukanye bitamubuza kugira uburwayi bwo mu mutwe ngo kuko n’umwami Yuhi wa 3 Mazimpaka yayoboye igihugu abufite.
Inkuru mu mashusho
Uku gushyamirana Kwa Karasira n’ubushinjacyaha, abacamanza n’abaganga bamukurikiranye kwabaye kuwa 26 Nyakanga 2023, uyu mugabo yongeye kugezwa imvere y’ubutabera ngo agire ibyo avuga kubisubizo abaganga batanze bavuga ko afite uburwayi bwo mumutwe ariko bitamubuza gutekereza neza.
Iyi raporo irimo ibisubizo yakozwe n’itsinda ry’abanga batatu nk’uko urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruhereye I Nyanza rwari rwabisabye.
Aba baganga barimo Dr Schadrack Ntirenganya, Dr Charles Mudenge na Dr Xavier K Butoto, ndetse banakoze indahiro igaragaza ko raporo bakoze ari iy’ukuri.
Iyi raporo nshya yakozwe nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje ko butemera iyari yakozwe n’inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe, Dr Muremangingo Arthur Rukundo igaragaza ko n’ubundi Karasira afite ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe.
Iyi raporo yanenzwe kuba umuganga ataragaragaje niba uburwayi bwa Karasira bushobora gutuma akora ibintu atatekerejeho, kugaragaza ikigero buriho ndetse no kuba atarashyizeho indahiro ye, bituma urukiko rutegeka ko hakorwa indi.
Kuwa 3 nibwo Uyu mugabo Karasira n’abamwunganira mu mategeko basabye urukiko gutesha agaciro iyi raporo nshya abaganga batanze kuburwayi bwe batanga impamvu zuko ikubiyemo ukubogama gukabije.
Karasira yavuzeko, umwe mu baganga bakozr iyo raporo witwa Charles Mudenge nawe yari umutangabuhamya bityo ntago adakwiye kugurirwa icyizere cyo gukora iyo raporo.
Ati“Mudenge yafatanyije n’abamugambaniye kugira ngo bamufunge kuko ubuhamya bwe bwemeza ko Karasira atarwaye mu mutwe ku buryo byatuma abura gutekereza neza.”
Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko nta kubogama bubona muri iyi raporo kuko “igaragaza Karasira nk’umuntu ukora ibintu azi kandi atekereza neza.”
Karasira Aimable yavuzeko asanganywe uburwayi bwo mumutwe kuko ngo yatangiye kubwivuza mu mwaka 2003 kugeza n’uyu munsi.
Yavuze ko Mudenge ari mu baganga bamukurikiranye, aho kuva yivuriza i Butare, uyu muganga “yamukuye ku miti yoroshya agahinda gakabije akamugenera imiti itanga ibyishimo ku buryo ufata ubwo bwoko bwayo aba asa nk’uwanyoye inzoga cyangwa urumogi.”
Karasira yagaragaje ko ibyibazwa n’urukiko n’Ubushinjacyaha bijyanye n’uburyo yabashaga kwigisha muri kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda kandi yari afite uburwayi bwo mu mutwe nta shingiro bifite.
Yavuze ko “n’ubu afite ubushobozi bwo gukomeza kwigisha neza, gusa yemeza ko ntaho bihuriye no kuba umuntu arwaye cyangwa atarwaye.”
Yakomeje avuga ko “kuba afite ikibazo cy’ihungabana bitamubuza gukora akazi. Ashimangira ko iyo yibuka amateka ya Jenoside arushaho guta ubwenge, ku bindi byose akiyumva ameze neza.”
Mu gusobanura neza ko kugira uburwayi bwo mu mutwe bitabuza umuntu gukora, Karasira yifashishije urugero rwo mu mateka agaragaza ko “n’Umwami Yuhi III Mazimpaka yatwe u Rwanda kandi nawe yari arwaye amakaburo (ibisazi) yamuteye kwiyicira Igikomangoma ari na ho yahimbiye igisigo “Singikunda ukundi”.
Ati “Yari umusizi, nanjye ndi umusizi. Yari umusazi nkaba umusazi. Yari mwiza ku isura, erega nanjye ntaraba gutya nari keza.”
Uyu mugabo ko iyo urebye ubuzima abayeho ari ‘ugushinjagira ashira’ ashimangira ko niba abantu bagira ubumuntu koko batari bakwiriye kumwiriza mu manza.
Karasira Yavuze ko abakoze raporo iheruka ku burwayi bwe ari abaganga bashinzwe gutanga imiti gusa. Nyamara kuri we hagombaga kuboneka ukurikirana imitekerereze, utanga imiti n’ukurikirana imyitwarire ye muri bagenzi be.
Ibyaha Karasira Aimable akurikiranyweho kugeza ubu ni bitanu birimo guhakana Jenoside, guha ishingiro Jenoside, gukurura amacakubiri no gutangaza amakuru y’ibihuha, iyezandonke no kudasobanura inkomoko y’umutungo.
Ni ibyaha byiganjemo ibikekwa ko yakoze yifashishije umuyoboro wa YouTube, mu bihe bitandukanye.