Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Iyobokamana

Karabaye: Pastor Jeremiah wahoze agurisha impfunguzo z’ijuru, noneho arikugurisha imyanya abantu bazicaramo mu ijuru. VIP n’amadorari igihumbi. Soma inkuru irambuye!

Pastor Jeremiah Fufeyi ukomoka mugihugu cya Nigeria, akomeje gukora udushya twinshi mubijya n’imyemerere y’abayoboke b’idini ahagarariye rya Christ Mercyland Deliverance Ministry. uyumugabo muminsi ishize yamamaye kumbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ari kugurisha impfunguzo z’ijuru, aho urufunguzo rumwe yarugurishaga amadorari 100. ibi byatumye benshi mubayoboke be bibaza kumpano ye y’ubuhanuzi ndetse bamwe mubasomye bibiriya bakayisobanukirwa bahisemo gusezera kuri iri torero uyumugabo abereye umuyobozi.

Nubwo benshi mubabyumva babifata nkaho ari nkibisetso uyumugabo aba ari gukora, ariko nyamara aba akomeje, cyane ko nabemera kwishyura ayamafranga usanga ari abantu banasobanutse ariko bamaze gucengerwa n’imyizerere y’amadini kuburyo icyo wabasaba gukora cyose ugendeye ku idi bagikora ntagushidikanya cyangwa guca kuruhande.

Uyumugabo rero nyuma yuko acuruje impfunguzo z’ijuru, abakirisitu be bakazigura kubwinshi,kurubu yabwiye abantu ko yafashe amasengesho y’iminsi igera kuri 7 maze Imana ngo ikamutegeka ibiciro by’imyanya abantu bazicaramo. kurubu yatangaje ko azahera kumyanya ya VIP aho umwanya 1 uzaba ugurwa akayabo k’amadorari 1000 nukuvuga asaga million y’amafranga y’u Rwanda. ntawuramenya ukuri kw’ibi bintu, ariko dusanzwe tuziko umuntu agurisha imyanya azicazamo abantu, mugihe ariwe nyiri ibirori. bikomeje kwibazwa niba bwaba ari ubuyobe bw’uyumu pastor cyangwa niba yaba ari kwishakira indonke abinyujije mukubeshyera Imana.

Iyo urebye ibintu bibera munsengero zitandukanye zo muri iyiminsi, ubonako ibijyanye n’iyobokamana byajemo ikibazo gikomeye ndetse bikaba bizagorana ko cyakosorwa, kuberako abantu bagenda barushaho kugira ubutekamutwe bwinshi ndetse n’binyoma bitandukanye ariko bagashaka gufatira abantu kubyo bizera kubera ko bazi ko biba byoroshye kubeshya umuntu wishingikirije kubyo wizera. abasenga rero nimukomeze mube maso musengere isi kuko igeze kure irimbuka.

Related posts