Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi Bizimana Djihad yatangajwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ikina ikiciro cya mbere muri Ukraine

Umukinyi Bizimana Djihad yamaze gutangazwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya FC Kyrbas Kyrvyi Rih ikina muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri Ukraine mu gihe kingana n’imyaka 2.

Bizimana Djihad ndetse n’iyi kipe babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo nanditse bati: “ ikipe ya Kyrbas yiyongeyemo imbaraga za kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Umukinyi w’imyaka 26 Bizimana Djihad yasinye amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe yacu, ikaze mu muryango mugari wa Kyrbas”.

Iyi kipe ya Kyrbas umwaka ushize w’imikino 2022-2023, yasoje Ku mwanya wa 6 mu makipe 16 akina Ukrainian premier league.

Ku itariki 6 zuku kwezi Amabasaderi (Ambassadeur) wa Israel mu Rwanda yari yatangaje ko Bizimana Djihad yasinye muri ikipe imwe yo muri shampiyona ya Israel yitwa Hapoel Ramat Gan Givatayim FC.

Umukinyi Bizimana Djihad mu ikipe shya ya Kyrbas yo muri Ukraine.

Related posts