Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kapiteni wa Rayon Sports yatangaje amagambo akomeye kuri barutahizamu bashya ikipe yaguze

Rayon Sports yakoze imyitozo kuri Kigali Pele Stadium yitegura umukino wa shampiyona wo kwishyura ifitanye na Gasogi United.

Kapiteni wa Rayon Sports Rwatubyaye Abdul abanyamakuru bamubajije uko abona barutahizamu bashya ikipe yaguze.

Yagize ati”Nkurikije wenda imyitozo ntabwo umwataka ameze neza nk’uko ubyifuza cyangwa ubishaka ariko mu myitozo bameze neza cyane, bari hejuru uretse wenda ikintu cyo kubura imikino (match fitness) ntabwo twigeze dukina wenda imikino ya gicuti ariko ni abakinnyi bakuru, ni abakinnyi bafite ubunararibonye umusaruro bazatanga ku mukino wa Gasogi United ni ho tugomba guhera tuvuga ko bazadufasha cyangwa se dushobora kuba dufite icyuho.”

Ibi yabigarutse nyuma yo gukora imyitozo bitegura Gasogi United barakina kuri uyu wa gatanu saa 18:00.

Alsény Camara Agogo na we yakize imvune yari yagize nyuma yo gusinya.

Related posts