Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Kapiteni mushya w’ikipe ya APR FC yamaze kumenyekana ni umukinnyi uyimazemo imyaka 6

Mu Nama yahuje abayobozi ba APR FC n’abafana bahagaraye abandi kuri uyu wa kabiri, Chairman w’iyi kipe Lt Col Richard Karasira yatangaje ko myugariro Fitina ombalenga ariwe kapiteni mushya wa APR FC, Shaiboub Ali Abdelhraman akaba ariwe umwungirije naho Nshuti Innocent akaba ari Kapiteni wa 3.

Fitina Omborenga asimbuye Buregeya Prince wavuze ko yeguye ku bushake bwe, ni mugihe nawe yari yasimbuye Manishimwe Djabel kuri ubu utakiri kumwe n’Ikipe nyuma yo gutizwa muri Mukura Victory Sports et Loisirs.

Fitina Ombalenga w’imyaka 27 asanzwe ari na myugariro w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda nkuru Amavubi, kuva mu 2013, yageze mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu 2017 avuye muri Topvar Topoľčany yo muri Slovakiya nayo yagezevo aturutse muri Kiyovu Sports yakiniye imyaka ine guhera mu 2012 kugeza 2016.

Related posts