Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi:Igikorwa cyo gukusanya inkari z’ abagore batwite gikomeje gutera urujijo mu baturage

Bamwe mu bagore batwite bo mu karere ka Kamonyi , mu murenge wa Gacurabwenge, barasaba ubuyobozi bw’aka karere kubasobanurira  aho inkari zabo zijyanwa n’abantu bazwi ku izina ry’abacundankari birirwa mu ngo bashaka inkari z’abo mu bice bitandukanye by’ako karere, dore ko bazijyana batabasobanurira aho zijyanwe n’icyo zigiye gukoreshwa.

Aba bagore bagasaba ubuyobozi kubasobanurira aho izo nkari zijyanwa ngo kuko bahorana impungenge zahajyanwa inkari zabo.

Uwitwa Niyonsenga Franciose yagize Ati ” ntabwo tuzi icyo zikora kandi biratubangamiye kuko iyo umuntu aje akakubwira ngo mpa inkari  umuntu ashobora no kugira ngo baranamuroga”.

Undi nawe  yagize ati:”Yego nibyo koko, baduhaye utuntu tumeze nk’utudobo badusaba kujya tunyaramo, noneho bakaza bakazitunda ntituzi iyo zijya”

Mushimiyimana Parfait   wo mu kagari ka Gihinga nawe yagize Ati”  dutanga inkari ariko ntituzi icyo zimara, tubona baza kuzitwara ariko nta nikintu baduha twebwe baza batubwira ngo uratanga inkari zizafasha bagenzi bawe nta no kuduha agasukari, nta na gasabune baduha. icyo twifuza nukujya baduha isukari, isabune cyangwa baduhe amafaranga rwose  bajye batugenera ikintu runaka”.

Bamwe muri bano bagore  baravuga ko bagombye kujya bazigura kuko nabo basanga icyo bazimaza kibamo inyungu, ati:”Bajye bazigura, gutwara inkari zawe utazi aho zigiye kandi bakazitwara ku buntu sibyo, bakwiye kugira icyo baduha kuko nabo bafite icyo bazimaza kandi cyunguka.

Mu kiganiro n’itangamazamakuru hamwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi( press conference) cyabaye kubiro by’akarere kuri uyu wa 19 Gashyantare 2024, Umunyamakuru wa Kglnews yabajije iki kibazo ubuyobozi bw’akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage ,Uwiringira Marie Josee, avuga ko  nta kiguzi cy’izo nkari gihari kuko n’ubushakashatsi buri gukorerwa izo nkari ngo ntacyo burageraho.

Yagize ati” Ikibazo cy’inkari ntabwo ari muri kano karere gusa  kiri. Ziriya nkari ziri gukorwaho ubushakashatsi kuko uburyo bazitwaramo ntabwo bazitwara umugore  ku gahato  ahubwo babanza kubasanga aho bipimishiriza inda bakabibasaba  babyemera zikajyanwa  gukorwaho ubushakashatsi kandi ni ubushakashatsi bwemewe na RBC,  kuburyo rero nta kindi gihembo giteganijwe  kuko ubushakatsi buri gushaka umuti  kandi nturaboneka nuboneka wenda  bazabahemba”.

Gusa uyu muyobozi yemeza ko abaturage babanje kuganirizwa ndetse barabyemera nubwo bo bavuga ko bitabayeho.

Uwiringira Marie Josee, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage.
Bamwe mu bagore batwite bo mu Karere ka Kamonyi ,Murenge wa Gacurabwenge, bakomeje kugira impungenge ku gikorwa kiri gukorwa cyo   gukusanya inkari zabo.

Related posts