Abaturage bo mu Murenge wa Nyamiyaga w’ Akarere ka Kamonyi baratabariza umuryango wa Nsengimana Paul na Muhawenimana Vestine bahora mu makimbirane atuma bahora barwana.
Iyi nkuru yakozwe ubwo mugenzi wacu wa Radiotv1 yageraga muri aka gace aho uyu muryango utuye agasanga hagati y’uyu mugabo n’uyu mugore rwahanye inkoyoyo hagati y’aba bombi ingumi n’imigeri ari byose barwana.
Ubwo twagerageza kumenya icyo aba bashakanye bombi bapfaga umugore mu marira menshi nk’umaze gukubitwa yavuze ko umugabo we ubwo yazaga avuye mu kabare n’undi mugore bivugwa ko ari indaya ye yahise amwadukira bakarwana.
Uyu mugore yagize ati ” Ni umugabo wange ansanze aho nari niyicariye arankubita arambwira ngo umuntu twicaranye ngo ubwo ni umugabo wange kandi azanye n’indaya z’abagore be”.
Abari bahari bo bavuze ko byatewe n’uko umugore yafuhiye umugabo we waruri kumwe n’undi mugore utari uwe aho bavugaga ko bikekwa ko yaba yamukubise yivuye inyuma amuziza gufuhira umugore bari kumwe kandi ko uyu mugore atari ubwa mbere ahakubitiwe.
Apolinaria Uwereyimana akaba umugore wa Habineza bivugwa ko ariwe nyirabayazana muri iyi mirwano, twamubajije icyo abitangazaho ko yaba ari we nyirabayazana ntiyagira icyo asubiza ahubwo arisekera naho Nsengimana Paul warwanaga n’umugore we yanze kutuvugisha maze adusubiza agira ati “Nta makuru nguha wa mugabo we”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Jean Damascene Mudahemuka mu butumwa bugufi ku kibazo yaragejejweho yagize ati “Murakoze kudusangiza amakuru, uyu muryango turawuzi turawegera tuwugire inama yo kubana mu mahoro nibinanirana hazakurikizwa amategeko”.
Mu mibanire y’uyu muryango n’ubundi usanzwe urimo amakemwa kubera ubuhehesi buwuvugwamo bikaba intandaro y’aya makimbirane aho abaturanyi babasabira kubatandukanya bikiri mu maguru mashya.