Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Umwana w’imyaka 14 yasambanyijwe n’umugabo w’imyaka 50

 

Mu karere ka Kamonyi, mu murenge wa Nyamiyaga, akagari ka Mukinga, mu mudugudu wa nyabubare, mu ijoro ryo ku wa 11 mata 2024, umugabo witwa Sikobankunda Silivani w’imyaka 50 y’amavuko arashinjwa gusambanya umwana w’imyaka 14 ya mavuko, biravugwa ko yamuraranye ijoro ryose.

Amakuru ahari avuga ko uyu mwana w’umukobwa yari yarajwe hanze n’ababyeyi be, ngo kuko yari yataye urufunguzo rw’inzu, ahita yijyira inama yo gushaka aho arara ari naho bikekwa ko yahuriye n’uyu mugabo wamusambanije.

Nano kandi biravugwa ko mu kumusiga mu rugo uyu mwana yari yirirwanye n’undi mwana mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko, bivugwa ko nawe yari yirukanywe iwabo mu rugo azira guca igisheke.

Aba bana bombi nyuma yo kwirukanwa bakabuzwa kugaruka mu rugo, babonye bubiriyeho, bajya gusaba icumbi kwa Nzikobankunda(bivugwa ko ari mutwarasibo), ariko babanje kumusaba ko yajya kubingingira Ababyeyi akabasabira imbabazi bakabemerera gusubira mu rugo. Uyu mugabo aho kujyayo, ababwira ko acumbikira uriya mwana wataye urufunguzo, undi mugenzi we aramwanga, ntawe uzi aho yaraye.

Uyu mwana yaje gutaha bukeye, biza kumenyekana ko yararanye n’umugabo, ababyeyi bahise bihutira kumugeza ku kigonderabuzima, ndetse no kubibwira ubuyobozi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamiyaga, Mudahemuka Jean Damascene, yavuze ko aya makuru ari ukuri koko, ndetse ko bakimenya aya amakuru, bihutiye kugeza umwana kwa muganga kugira ngo akurikiranwe, akorerwe ubutabazi bw’ibanze ariko kandi ukekwaho kuba yamusambanije ashyikirizwa RIB kugira ngo Iperereza rikomeze.

Yagize ati” Iriya caisse (ikibazo) yabayeho, umwana yataye agafunguzo, iwabo baramutonganya, bamutonganyije ahita ajya gucumbika kuri uriya mugabo, birangira rero uwo mugabo amuraranye bikekwa ko yanamusambanije”.

Kuri ubu uyu ucyekwaho icyaha yamaze kugezwa kuri RIB Sitasiyo ya Mugina, ababyeyi bakaba basabwa
guhana abana babo, bahanishije ibihano bitabashyira mu kaga, cyane ko baba bari kwica ubuzima bw’abana babo, bagomba kwita ku nshingano zo kumenya kurinda ubuzima bwabo.

Related posts