Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Umugabo yishe umugore we amukubise ifuni, na we ariyahura , yasize yanditse urwandiko rusobanura icyatumye abikora.

Kamonyi Akarere

Umugabo witwa Didace Nsabimana , wo mu Karere ka Kamonyi , mu Murenge wa Ngamba, arakekwaho kwica umugore we witwa Uwingabiye Brigitte amukubise ifuni , na we ahita yiyambura ubuzima asiga urwandiko rusobanura impamvu yatumye akora ayo mahano.

Aya mahano yabaye mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2022, ngo ni bwo uyu Nsabimana yishe umugore we na we ariyahura , bibera aho bari batuye mu Kagari ka Kazirabonde mu Murenge wa Ngamba.Amakuru ahari ni uko aba bombi bari bamaze igihe bafitanye amakimbirane ashingiye ku gucana inyuma ndetse bikekwa ko ari nayo ntandaro y’ ubu bwicanyi.

Majyambere Samuel uyobora Umurenge wa Ngamba , yavuze ko uyu mugabo yasize yanditse urwandiko rusobanurira imiryango yabo icyatumye akora aya mahano. Uyu muyobozi yagize ati“Yabandikiye abasobanurira ko amujije kumuca inyuma.”

Muri uru rwandiko kandi, Uyu mugabo yasize yanditse yagaragarijemo uwo ashinja kumuca inyuma , avuga ko ari umugabo mugenzi we wari ushinzwe gucungira umutekano kuri SACCO y’ Umurenge. Muri iyi nyandiko kandi yasize mu ikayi , uyu mugabo yanagaragarijemo uko imitungo basize izagabanywa abana babo.

Aba bombi bari bafitanye abana bane(4). Imibiri y’ aba bombi yahise ijyanwa ku Bitaro bya Rukomo mu Karere ka Kamonyi gukorerwa isuzuma rya Nyuma kugira ngo ibone gushyingurwa.

Inzego z’ Iperereza nk’ urw’ Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) , zahize zitangira iperereza kuri ubu bwicanyi mu gihe imiryango yaba nyakwigendera na yo yatangiye kwitegura kubaherekeza.

Related posts