Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: RIB yataye muri yombi umukozi ukora akazi ko mu rugo wasambanyije mukanwa umwana w’ umuhungu

 

 

Mu Karere ka Kamonyi haravugwa inkuru y’ umusore wari umukozi wo mu rugo watawe muri yombi n’ urwego rw’ igihugu rw’ ubugenzacyaha ,RIB, rukorera muri ako akarere , aho ashinjwa gusambanya mu kanwa umwana w’ umuhungu w’ imyaka itanu y’ amavuko.Aya amakuru yemejwe n’ Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kamonyi.

Amakuru avuga ko uyu musore yatawe muri yombi nyuma y’aho ababyeyi b’uwo mwana bamujyanye kwa muganga akababwira ko uwo musore yajyaga amushyira igitsina mu kanwa.

Ingingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

Gushyira igitsina, mu kibuno cyanwa mu kanwa k’umwana, Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana

Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.Iyo umuntu ahamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze makumyabiri n’itanu (25).

Related posts