Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Kubera urukundo yakundaga umugore we byatumye atera grenade mu rugo rwa mugenzi we.

 

Umugabo wo mu Karere ka Kamonyi, aravugwaho amakuru y’ uko yateye Grenade mu rugo rwa mugenzi we nyuma yo gufuhira umugore we.

Ni umuturage witwa Nkuriyingoma Jean Baptiste kuri ubu arimo guhigwa bukware n’ inzego zitandukanye zo mu Karere ka Kamonyi ashinjwa gutera mu rugo rwa mugenzi we Grenada.

Amakuru yatangajwe n’ ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ni uko iyi Grenade uwo muturage yateye mu rugo rw’ uwitwa Muganza Jean Marie Vianney ntawe yahitanye cyangwa ngo imukomeretse.

Amakuru avuga ko ibi uyu muturage yakoze byo gutera Grenade mu rugo rwa mugenzi we yabikoze nyuma y’ uko uwo mugenzi yari afitanye umubano udasanzwe n’ Umugore we.

Umuyobozi wa Karere ka Kamonyi, Dr Nahayo Slyvère yabwiye itangazamakuru ko uyu Nkuriyingoma Jean Baptiste yateye Grenade mu rugo rwa mugenzi we witwa Muganza Jean Marie Vianney bivugwa ko yashaka kwihimura kubera ko uyu Muganza afitanye urukundo rudasanzwe n’ Umugore we Nkuriyingoma Jean Baptiste.

Uyu muyobozi wa Karere ka Kamonyi avuga ko uyu Nkuriyingoma yahise ayitera mu rugo rwa mugenzi we ariko kubw’ amahirwe ntawe yahitanye cyangwa ngo ikomeretse . Ati:”Nkuriyingoma akimara gutera iyo grenade yahise acika ,ubu inzego zatangiye kumushakisha”.

Ibi byabereye mu Kagari ka Mbati, mu Murenge wa Mugina mu Karere ka Kamonyi, Ubuyobozi bw’ Akarere ka Kamonyi bwatangaje ko byabaye mu ijoro ryakeye ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama 2025 saa Tatu zuzuye.

Related posts