Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi: Abanyerondo barashinjwa kwiba abo bacungira umutekano

 

Mu karere ka Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu kagari ka Gihinga , bamwe mu bahatuye barashinja abanyerondo kugira uruhare mu iyibwa ryabo, dore ko ngo baba babishyuye amafaranga y’irondo ariko bakibwa.

Abaturage baganiriye na Kglnews.com batashatse ko amazina yabo atangazwa, bavuga ko usanga aba banyerondo barinda mu ducentre gusa ntibagere mu bice by’ibyaro, maze bo ngo batabaza mu gihe bibwe ntibabone ababatabara kandi nabo baba bishyuye.

Umwe muri abo baturage yagize Ati” Dutanga amafaranga y’umutekano ariko bakatwiba wakwihingira ka kumbati kakandengeye bakaza bakagatwara irondo ry’umwuga ntakintu ritumariye kubera ko baza kutwiba kandi turarihemba ntanga ayumutekano nta n’ikirarane njya njyamo”.

Aba baturage bakomeza basaba
ubuyobozi ko mu gihe hari ibyibwe kandi batanga ay’umutekano bajya babibishyura mu gihe abo banyerondo batatabaye uwatatse.

Bati” Abanyerondo barara ku gacantre gusa bakararira abakize bafite imitungo myinshi bafite amabotique twebwe abaturage ntibatwibuke kandi twishyura buri kwezi rero turasaba yuko uwibwe bamusubiza ibyo yibwe kuko tuba twatanze ay’umutekano”.

Izindi nkuru wasomaKamonyi: Abapangayi babangamiwe no kudahabwa serivisi kimwe na ba kavukire

Kamonyi:Igikorwa cyo gukusanya inkari z’ abagore batwite gikomeje gutera urujijo mu baturage

Kamonyi: Imodoka ya RITICO ikoze impanuka ,abantu 25 barakomereka

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvère, avuga ko hari kuvugururwa irondo ku buryo izo mbogamizi abo baturage bafite zarangira, gusa akanabasaba gutanga amakuru y’abadakora neza bakavanwa mu kazi.

Yagize Ati”Dufite uko twarivuguruye ku buryo twibwira ko bigiye kugira imbaraga kurushaho, abanyerondo bagomba gukora akazi kabo neza nk’uko babyiyemeje, ikindi turasaba abaturage gutanga amakuru ku gihe, mu gihe habaye ikibazo bakegera ubuyobozi tukareba uburyo cyakemuka”.

Kuri ubu muri aka gace ubujura bumaze gufata indi ntera, inzego zibishinzwe zikaba zisabwa guhwitura abanyerondo bishyurwa n’aba baturage bakabacungira umutekano uko bikwiye bakajya bagera mu duce twose aho kwigumira mu ducentre gusa.

Nshimiyimana Francois i Kamonyi

WWW.KGLNEWS.COM

Related posts