Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kamonyi _Rugalika: Babiri bagwiriwe n’ikirombe umwe abura ukuboko

 

Mu gitondo cyo ku wa 31 Mutarama 2024, mu Karere ka Kamonyi Umurenge wa Rugalika Akagari ka Nyarubuye mu Mudugudu wa Nzagwa, abagabo babiri bagwiriwe n’ikirombe gicukurwamo amabuye y’Urugalika binjiyemo indani.

Iki kirombe cyagwiriye uwitwa Niyonsaba Eric w’imyaka 43 y’amavuko ndetse na Gafurafura Claver w’imyaka 47 y’amavuko.
Muri babiri cyagwiriye, kugeza i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba umwe niwe wari umaze kuboneka, ibice bimwe by’Umubiri biri ukwabyo hari n’ukuboko kutabonetse.
Bakaba bashakishijwe hifashishijwe imashini kabuhariwe mu gucukura(Caterpillar).

Dr Nahayo Sylvere, ni Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi yahaye abaturage bari baje ku itabaro mu gushakisha aba bagwiriwe n’ikirombe, yabanje kwihanganisha imiryango yabuze ababo n’abatabaye.

Yasabye kandi by’umwihariko abakora ubucukuzi haba ahacukurwa amabuye asanzwe y’urugalika n’andi, haba kandi ahacukurwa amabuye y’agaciro muri aka karere ko bakwiye kwitwararika bakareka gushyira ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane ibihe by’imvura no mu mukamuko wayo. Yasabye kandi abakora ubucukuzi kubukora bafite ibyangombwa byose bisabwa abakora ubucukuzi, bitari ibyo baba banyuranya n’amategeko.

Ntabwo bikunze kubaho ko wumva abantu bagwiriwe n’ibirombe by’ahacukurwa amabuye y’Urugalika nkuko byumvikana kenshi ahacukurwa amabuye y’agaciro mu bice bitandukanye muri Kamonyi nka; Rukoma, Kayenzi na Ngamba higanje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro arimo Koruta na Gasegereti…..

Related posts