Mu gihugu cya Cameroon haravugwa inkuru y’ abagore babiri bakiri bato babaye iciro ry’ imigani hirya no hino muri icyo gihugu nyuma yo kurwana inkundura karahava bapfa umugabo bikagera aho bombi bambikana ubusa buri buri.
Aba bombi amazina yabo atigezwe atangazwa bafashwe amashusho bari kurwana bikaze nyuma yo kujya impaka zo kumenya ufite uburenganzira ku mugabo bakundaga bombi.
Intambara ikomeye y’ aba bagore yabereye mu muhanda w’ ahitwa Limbe , mu majyepfo ashyira uburengerazuba bwa Cameroon.
Iyi mirwano kandi byemejwe ko yeze mu bice bitandukanye muri Cameroon kuko benshi mu batanze ibitekerezo kuri ayo mafoto bavuze ko ibintu nkibi bikunze kugaragara mu mujyi wabo wa Limbe.
Clément Toh, washyize kuri Facebook ayo mafoto yagize ati“ Abakobwa bato bo muri Limbe ntibatinya kwisebya no kujya mu marushanwa yo guhanganira abagabo. Abagabo rwose bavuze byinshi kuri aba bagore”.