Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Juno Kizigenza yavuze ko yongeye kugirirwa amahirwe yo gukundwa na Ariel Wayz yayabyaza umusaruro

 

Umuhanzi Juno Kizigenza yatangaje ko yongeye kugirirwa amahirwe yo gukundwa n’ umuhanzikazi Ariel Ways yayabyaza umusaruro.

Uyu muhanzi uzwi cyane mu muziki Nyarwanda, dore ko yigaruriye imitima ya benshi ubwo yari mu kiganiro na Radio B&B Kigali ,yaje kubazwa ibibazo bitandukanye bageze ku kibazo kijyanye n’ umubano we na Wayz nawe uzwi cyane mu muziki Nyarwanda. Dore ko aba bombi bakanyujijeho mu rukundo baza no gukorana indirimbo yakunzwe cyane bise ‘Away’.

Uyu muhanzi yabasubije agira ati” Ni mwiza kuri njye ,yaba kiriya gihe ndetse nubu ,sinavuga ko turi mu bihe bibi na nubu turacyari inshuti”

Uyu muhanzi bakomeje bamubaza ku bijyanye n’ urukundo bagira bati” wakwemera kongera gukundana na we” , yasubije agira ati“wenda ibihe biramutse bisubiye inyuma nabyitwaramo neza kurusha kera”.

Avuga ko ari byiza kugira umukunzi nka Wayz ,kubera ko nta gihombo kirimo,bakomeje bamubaza inyungu yagize mu mubano we na Wayz , yakomeje avuga ko yamwigiyeho byinshi mu rukundo, kandi ko banakoze indirimbo yibihe byose kuri we yavuze ko iyi ndirimbo yitwa’ Away’ izamuguma ku mutima.

Nubwo ari uko bimeze ariko Ariel Wayz aherutse gutangaza ko urukundo rwe na Juno yarwigiyemo kugira ibintu bimwe ibanga mu buzima bwe, no kumenya igihe ibintu bikwiye gutangazwa ,ibyatumye benshi batekereza ko ari yo mpamvu aba bombi iyo babajijwe niba barasubiranye babitera utwatsi nubwo amarangamutima abahwema kubatamaza. Ariel Wayz na Juno batangiye kuvugwa mu nkuru z’ urukundo muri Kamena 2021, baza gutangaza ko umubano wabo wahagaze mu Kuboza 2021. Nubwo batandukanye umubano wabo bashoboye kuwubyaza umusaruro,kuko bakoranye indirimbo zirimo ‘Away ‘ n’ indi Juno yamukoreye yose Birenze n’ izindi.

Related posts