Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Junior Giti mumagambo akomeye cyane yasabye aba Pasiteri ko irondo rya kwitandukanya n’ibisambo

Umusobanuzi wa filime nyarwanda Bugingo Bony wamamaye cyane nka Junior Giti yanenze bikomeye abapasiteri banezezwa no kubona views ziyongera ariko batitaye kubantu baba barimo kuyobya.

Junior Giti avuga ko bitagakwiriye ko umuntu uvuga ubutumwa bw’Imana yagakwiye guhora ahangayikiye umubare wa ‘Views’ warebye ibiganiro bye, kuko ibyo ari ikintu cya mbere gisenya Iyobokamana ndetse kikanangiriza abantu benshi kubera ibiva muri ibyo bikorwa.

Mu kiganiro Junior Giti yagiranye na n’itangazamakuru yakomoje ku mupasiteri witwa Gerard wahanuye ko ngo Ishimwe Dieudonne atazigera abana na Iradukunda Elsa.
Uyu mu pasiteri yanarengejeho ijambo agira ati “Mbihanuye mu buryo bw’ubumana Kandi nibitagenda gutyo sinzongere kwitwa umukozi w’Imana, icyakora nyuma aba bombi baje kubana nk’umugore n’umugabo haba mu rusengero ndetse no mu mategeko.

Junior Giti yavuze ko izi ari ingaruka z’uko abapasiteri bahora bahangayikiye ibitari ngombwa nka views kugirango yamamare cyangwa yinjize amafaranga menshi.

Junior Giti akomeza avugako umu Pasiteri atagakwiye no kuza gukora inkuru ku mbuga nkoranyambaga, kuko umwanya we wagakwiye kuba ari mu rusengero.

Yagize ati “Iyo umupasiteri akora ibiganiro, ahantu yagakwiye kubikorera ni ku rusengero imbere kuri aritari aho abwiririza, ntabwo umubare w’abantu bamurebye wagakwiye kuba ari ngombwa, kuko ijambo ry’Imana yakarishimiye ko byibura hari n’umuntu n’umwe wamwumvise.”

Junior Giti yavuze ko aho ari ho usanga bahera bavuga ko bari guhanura kandi bari kuvuga ibiva mu mutwe wabo bagamije kubona umubare w’ababareba.

Ibi bigatuma ijambo ry’Imana bagakwiye kubwiriza ryataye agaciro, aho uba utakiri umuhanuzi.

Junior Giti ubusanzwe ni umusobanuzi wa ma filime ndetse akaba anafasha abahanzi bakizamuka kugirango bamenyekane mubo Ari gufasha ubu ninka Chris Eazy amaze kwamamara cyane mumuziki Nyarwanda aho afite indirimbo zitandukanye zakunzwe nabatari bake zirimo nka Edeni, Amashu n’izindi.

Related posts