Julien Bigas yasohoye indirimbo nshya Spirit Flow ihamagarira abantu kwakira Umwuka Wera muri ibi bihe( VIDEO)

 

Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Julien Bigas yashyize hanze indirimbo nshya yise “Spirit Flow”, indirimbo ivuga ku kamaro ko kwemera Umwuka Wera ukatuyobora buri munsi.

Julien Bigas avuga ko Spirit Flow bisobanuye “Umwuka Wera utemba”, ubutumwa bw’ingenzi cyane muri iki gihe abantu bahanganye n’ibigeragezo byinshi. Avuga ko umukristo nyawe akenera gutembesha ubuzima aho aherereye hose, kuko imbaraga z’Imana ziba muri we.

Asobanura ko iyi ndirimbo yaturutse ku buryo Imana yamuvugiye mu mutima:

“Iyi inspiration nayihawe na Mwuka Wera kandi ni expression ya desire iri deep muri njye .”

Julien anongeraho ko nta mbogamizi abona kuko yishingikiriza ku ijambo ry’Imana:

“Bibiliya ivuga ngo tugende uko imbaraga zacu zingana. Nkorera Imana mu bushobozi yampaye kugeza igihe izafungura imiryango minini.”

Avuga ko gukora iyi ndirimbo ari ubutumire bw’Imana yamushyizemo, kandi ko imbaraga zo gukomeza azikura mu Mwuka Wera:

“Ni calling nahawe n’Imana. Si ugusunika, ni Mwuka Wera umfasha kandi unyongerera imbaraga.”

Ubutumwa bukomeye bwa Spirit Flow

Julien Bigas yibutsa ko isi ya none ikeneye kuruhuka mu mutima no mu mibereho, kandi iryo ruhuko riva mu kwemera Umwuka Wera:

“Isi ikeneye Umwuka Wera kugira ngo ibone amahoro. Ni we uha abantu imbaraga zo kubaho neza muri ibi bihe.”

Spirit Flow ni indirimbo yuzuza umutima, yuzuye isengesho, ikangurira buri wese kwiyegurira Imana, kwakira imbaraga nshya no kwemera gutembanwa n’Umwuka mu mibereho ya buri munsi.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA JULIEN BIGAS YISE SPIRIT FLOW