Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Joseph Kabila wahoze ayobora DR Congo yaciye amarenga ko ashobora kongera kwiyamamaza. ngibi ibyo yateguje abaturage!

Repuburika iharanira demokarasi ya Congo imaze igihe iri mubibazo by’umutekano muke bishingiye kukuba hari ibyo iyi leta ya DR Congo yemereye abarwanyi ba M23. aba barwanyi ubwo bateraga igihugu mumwaka wa 2012 hayoboraga president Joseph Kabila ariko icyogihe yaje kuyoboka inzira y’ibiganiro maze ikibazo cya M23 gihabwa umurongo.

Nubwo ibyo yasize akoze bitegeze bishyirwa mubikorwa n’abamusimbuye ndetse president Felix Antoine Tshisekedi yatangaje ko atazigera ajya mubiganiro n’abarwanyi ba M23 ndetse ibi ahanini akaba ari nabyo birushaho kurakaza aba barwanyi bigatuma barushaho kugenda banigarurira ibice bitandukanye bya kino gihugu.

Munama iherutse kuba y’ishyaka rya Joseph Kabila, yasabwe n’abayoboke ko uyumugabo yakongera kwiyamamaza akaba yasubira kubuyobozi bw’igihugu. uyumugabo yatangarije abayoboke bose ko kubwe abona ikibazo cya M23 kitazigera gikemuka igihe cyose abaturage batamugiriye icyizere ngo bamutore. ibi arabivuga ashingiye kukuba ariwe uherutse guhosha imirwano yari yatangijwe na M23 mugihe yarakiri umuyobozi w’igihugu.

Bamwe mubatavuga rumwe na leta ya Felix Antoine Tshisekedi abenshi bari kuruhande rwa Joseph Kabila ndetse n’ibyo yatangaje byakiriwe neza n’abaturage ndetse benshi bumvako bikwiriye kuba koko uyumugabo akaba yasubira kubutegetsi kugirango abe yafasha abaturage mugukemura burundu ikibazo cy’umutekano muke.

Bitewe n’iki kibazo cya M23, abaturage benshi bo muri repuburika iharanira demokarasi ya Congo banenze cyane uko Leta yabo igenda yitwara mugukemura ibibazo cyane cyane nk’ibi bibazo by’umutekano muke. abandi bagiye bumvikana basaba ko perezida yakwegura ariko nawe akomeza kugenda aba ibamba ndetse no gufatira ibihano bikakaye abagaragaza ko batagikeneye president Felix Antoine Tshisekedi.

Joseph Kabila rero akaba yateguje abaturage ko mugihe yaramuka afashe umwanzuro wo gusubira kubutegetsi, icyambere yafatanya n’abaturage mugushaka igisubizo kirambye cy’ikibazo cy’umutekano muke washegeshe uburasirazuba bw’amajyaruguru. ibi we yita ko atarafatira umwanzuro abaturage benshi batangiye kumuririmba no kugaragaza ko bamukeneye ndetse no kugaragaza ko barambiwe ubutegetsi buriho bo bita ko bujenjekera imyanzuro imwe nimwe.

Related posts