Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Jimmy Gatete yahishuye ibanga ryafashije u Rwanda kujya muri CAN || Umukoro ku bagikina

“Imana y’ibitego” Jimmy Gatete yavuze ko gukora imyitozo ikwiye, kugira ikinyabupfura no kumenya icyo bashakaga byabaye ipfundo ryo gukatisha itike y’Igikombe cya Afurika [CAN], kimwe rukumbi u Rwanda rwitabiriye i Tunis muri Tunisie mu w’2004.

Yabikomojeho kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 8 Gicurasi 2024, ubwo yari mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda.

Jimmy Gatete yakiniye Amavubi hagati ya 2001 na 2009, mbere yo gusoza ruhago mu 2010, aho kuri ubu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’umugore we n’abana be babiri b’abakobwa.

N’ubwo haciyemo imyaka 14 yose aretse gukina ruhago, umurage we muri ruhago nyarwanda uracyaterekerwa by’umwihariko we n’Ikipe yari igize Amavubi yitabiriye Igikombe cya Afurika cy’Ibihugu muri Tunisie mu 2004.

Jimmy Gatere yibukirwa cyane nk’umwe mu bafashije u Rwanda kujya muri icyo Gikombe cya Afurika, CAN, nyuma yo gutsinda ibihugu birimo Ouganda na Ghana.

Abajijwe ku cyabashije kugera kuri izo ntego zikiri inzozi kugeza n’ubu, Jean Michael Gatete uzwi nka Jimmy Gatete, yavuze ko gukora imyitozo ikwiye, kugira ikinyabupfura no kumenya icyo bashakaga ari byo byabaye ipfundo.

Ati “Umupira ni imyitozo n’ikinyabupfura. Impamvu twashoboye kujya muri CAN kiriya gihe twari dufite abakinnyi bakuze, bazi icyo bashaka. Navuga ko hari igihe haba ibihe byiza.’’

Ishyaka rya Jimmy Gatete ryatumye asezerera Abagande n’ubwo yari yakomeretse!

Ku mirwano yakomerekeyemo ku mutwe ubwo u Rwanda rwatsindiraga Ouganda igitego 1-0 i Kampala mu 2003, akaba ari na we wagitsinze, Gatete yavuze ko wari umukino urimo igitutu gikomeye ndetse waje kuberamo ibintu byinshi batari biteze.

Ati “Gukomereka ni ibisanzwe, gusa uburyo nakomeretse cyangwa igitutu umukino wari ufite ubwawo, hari ibindi byinshi byari biwuri inyuma tutari tuzi cyangwa tutari twiteze ko byaba. Navuga ko hari akabazo ka politiki kari gahari kiriya gihe. Ariko ni umukino wari ukomeye kuko twe twagombaga gutsinda kugira ngo dukomeze kuko hari hasigaye imikino ibiri tugomba gutsinda, Abanya-Ouganda bo bafite amahirwe yo kuba bananganya.”

Gatete yakomeje avuga uko muri uriya mukino yakomerekejwe ku mutwe ariko ntave mu kibuga kugeza ubwo ari we utsinze igitego cy’izahabu.

Ati “Imvururu ni ziriya mwabonye, batekerezaga ko hari impamvu badatsinda, byabaye inshuro nyinshi. Hari umukinnyi wavuye ku ntebe y’abasimbura, araza ankubita urukweto, zimwe zagiraga amenyo y’ibyuma, ni byo byatumye nkomereka kuriya.”

Amwe mu mazina akomeye y’abari bagize iyi kipe barimo Jimmy Mulisa, Kamanzi Karim; Sibomana Abdoul, Kalisa Claude, Bitana Jean Remy, Mbonabucya Désiré, Bizagwira Léandre, Nshizirungu Hubert, Lomami Jean, Saidi Abedi Makasi, Ndikumana Hamad Katauti n’abandi.

Bamwe bakinnyi bari bagize Ikipe y’u Rwanda yakinnye CAN 2004 
Jimmy Gatete yakomerekeye mu mukino n’u Buganda muri 2003, ariko ntiyava mu kibuga!

Related posts