Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Jay Polly agiye kwibukwa kunshuro ya Kabiri, umuhango uzitabirwa n’abamwe mubakomeye

Tuyishime Josue wamamaye cyane nka Jay Polly yari umuraperi wambere hano mu Rwanda mugihe cye, nyamara ngo amatage agira nabi, uyu mugabo w’umunyabigwi yaje kwitaba Imana muburyo butunguranye maze abantu bacika ururondogoro kubera iyonkuru y’inshamugongo.

Jay Polly yatabarutse tariki 02 Nzeri 2021 ku myaka 33 ashyingurwa tariki 05 Nzeri 2021. Urupfu rwe rwateye benshi ururondogoro cyane ko bose bahurizaga ku kuba impano ye yari igikenewe mu ruhando rwa muzika nyarwanda ngo akomeze gutanga umusanzu mu gukomeza kubaka uruganda rwa muzika binyuze mu njyana ya Hip Hop ari mu batangiye gukora mu bihe bigoye.

Jay Polly urupfu rwe nti rwavuzweho rumwe, Cyakora Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ibyavuye mubipimo nyuma byafashwe nyuma y’urupfu rw’uyu mugabo.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko isuzuma ryakorewe muri Laboratwari ya Rwanda Forensic Laboratory, ryagaragaje ko Jay Polly yishwe n’ikinyabutabire cyitwa Methanol (Methanol alcohol intoxication) cyateye umutima guhagarara.

Kuri ubu uyu muraperi akaba agiye kwibukwa kunshuro ya kabiri akaba ari umuhango uri butangirire I Rusororo ugasorezwa Kimirongo aho Bari bukarabire.
Bikaba bizaba tariki ya 2 Nzeri 2023 bigatangira saa Cyenda zigicamunsi.

Umuhango wo kwibuka uyu muraperi wibihe byose bikaba byitezwe ko uzitabirwa n’ibyamamare bikomeye harimo nka OncleAustin, DJ Pius, Marina nabandi.

Jay Polly numwe mubahanzi batazava mumitwe yabantu dore ko Hari nabakimufata nka nimero yambere munjyana ya hip hop hano mu Rwanda.

Related posts