Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Izaba ari ndakumirwa! Abakinnyi 11 Real Madrid izajya ibanza mu kibuga nyuma y’amaza ya Mbappe, Endrick na Alphoso Davis

 

Real Madrid izaba ifite ubusatirizi butirindwa, nyuma yo kongeramo Kylian Mbappe, Umunya-Brazil Endrick, n’Umunya-Canada Alphonso Davis uri mu biganiro bya nyuma n’iyi kipe avuye muri Bayern Munich.

Inkuru yabaye impamo, Umufaransa w’imyaka 25 Kylian Mbappe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru taliki 12 Gicurasi 2024, yasezeye ku bafana ba Paris Saint Germain, nyuma y’iminsi ibiri gusa Kylian yiyemereye ko atazakomezanya n’iriya kipe yari amazemo imyaka 7, kuva muri 2017 avuye muri Monaco ayisigiye igikombe cya shampiyona.

N’ubwo Real Madrid itari yemeza amakuru y’uko yaguze Kylian Mbappe, ibinyamakuru byandikira mu Bufaransa na Espagne bikurikiranira hafi aya amakuru, byemeje ko uyu musore azerekeza muri Real Madrid ndetse ko yamaze gusinya imbanzirizamasezerano mu ikipe yahoze ari iy’inzozi ze.

Aya maza ya Kylian Mbappe, azahurirana n’ay’umunyempano ukomoka mu gihugu cya Brazil, Endrick w’imyaka 17 y’amavuko gusa, wamaze kugurwa na Real Madrid ndetse azaba yayiyunzeho muri iyi mpeshyi.

Real Madrid kandi iri mu biganiro bya nyuma na Alphonso Davis, Umunya-Canada ukinira Bayern Munich. Uyu musore usanzwe ukina ku ruhande rw’ibumoso yugarira, aherutse gutsindira Real Madrid igitego iwayo muri ½ cya Champions League nk’ikimenyetso cy’uko ari akamazi; ko iriya kipe yo mu murwa mukuru wa Espagne, Madrid imukeneye.

Abakinnyi 11 Real Madrid ishobora kuzajya ibanza mu kibuga nyuma y’amaza ya Mbape, Endrick na Alphonso Davis:

N’ubwo Real Madrid ifite abakinnyi benshi b’abanyabuhanga butangaje, uburyo bw’imikinire bw’umutoza Carlo Ancelotti ntibuzigera buhinduka. Azakomeza akoreshe uburyo bw’abakinnyi bane mu bwugarizi, batatu imbere yabo, ndetse n’undi umwe mu migongo ya babiri mu busatiriza (4-3-1-2).

Umuzamu: Tibaut Courtois: N’ubwo Umunya Ukraine Andriy Lunin yafatiranye imvune y’igihe kirekire ya Courtois akitwara neza cyane akarusha Kepa Arrizabalaga bari bahanganye, Umubiligi aracyari uwa mbere mu mboni za Carlo Ancelotti ndetse azaba ahagaze neza mu biti by’izamu rya “Los Blancos” mu mwaka utaha w’imikino.

Ba myugariro: Dani Carvajal: Umunya-Espagne ari mu bakinnyi bamaze igihe kirekire muri iyi kipe: ibintu byatumye agirirwa ikizere cyo kuzaba kapiteni nyuma y’isohoka rya Nacho na Luka Modric. Carvajal rero azaba ari ku ruhande ry’iburyo yugarira, hirengagijwe ibihuha byerekeza Trent Alexander Arnold wa Liverpool, i Madrid.

Alphonso Davis: Alphonso Davis ari mu bakinnyi beza cyane bakina ku mwanuya we (Inyuma ibumoso bugarira), azaba afite neza uriya mwanya n’ubwo hari abandi bakinnyi bakomeye nka Ferland Mendy.

Antonio Rüdiger na Eder Miltão: Nyuma y’imvunze za Eder Miltão na David Alaba zatumye Rüdiger yigaragaza ndetse azaba ari umwe mu bakinnyi bazaba abari mu bwugarizi bw’iyi kipe hamwe na Eder Miltão nk’umukinnyi ukiri muto, w’igihagararo kandi w’umuhanga.

Mu kibuga hagati: Aurelien Tchouameni, Federico Valverde na Toni Kroos bazaba bahagaze mu kibuga hagati. Real Madrid isanzwe ifite abakinnyi benshi kandi beza mu kibuga hagati nka Edouardo Camavinga, Luka Modric (uzasohoka), Dani Ceballos kongeraho bariya batatu bahabwa amahirwe yo kuzajya babanza mu kibuga.

Uretse aba batatu bazaba bahagaze imbere ya ba myugariro, hari na Jude Bellingham uzaba ari ikiraro kibahuza na ba rutahizamu, aho ashobora kuzajya asimburwa n’Umunya-Maroc, Brahim Diaz. Gukinira muri ubu buryo yagaragaje ko abishoboye mu mwaka we wa mbere ageze muri iyi kipe dore ko ari na we uyoboye abatsinze ibitego byinshi muri La Liga, akaba ari no ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League bafitanye na Borussia Dortmund yaje aturutsemo, taliki ya 1 Kamena 2024.

Ba rutahizamu: Kylian Mbappe na Vinicius Junior: Aba basore bombi bafite umuvuduko udasanzwe n’amacenga y’ubufindo, bazaba bayoboye ubusatirizi bwa Real Madrid mu mwaka utaha w’imikino. Bazaba kandi bafite abazajya babasimbura barimo Rodrigo Goes, Endrick, na Arda Guler.

Mu gihe ubu buryo bwa 4-3-1-2 buzaba butari kubyara umusaruro, Carlo Ancelotti azasubira ku buryo bwa 4-3-3 aho azaba afite Tibaut Courtois mu izamu, Dani Carvajal, Alphonso Davis, Eder Miltao na Antonio Rudiger mu bwugarizi; Aurelien Tchouameni, Federico Valverde na Jude Belingham hagati mu kibuga; bashyira Kylian Mbappe na Vinicus Junior mu mpande, mu gihe Endrick yaba ayoboye ubusatirizi.

Hamwe n’uru rubyiruko rwa Florentino Perez (Perezida wa Real Madrid), bizaba bigoranye cyane ku makipe bazahura basabwa kwirinda umuvuduko wabo, ibitego, amacenga, imbaraga, kurema uburyo bwinshi, n’ubundi buhanga bwose bisangije.

Real Madrid yamaze kwegukana igikombe cya shampiyona, La Liga ndetse ubu iri ku mukino wa nyuma izahura na Borussia Dortmund taliki ya 1 Kamena 2024.

Kylian Mbappé yakinnye umukino we wa nyuma muri PSG ubwo batsindwaga na Toulouse, asezera ku bafana!
Mbappé yeretswe urukundo n’abari bamuzaniye amashusho ye! 
Mbappé na Vinicius basanzwe ari inshuti!
Mbappé, Endrick, Vinicius na Rodrigo: uru rubyiruko ntiruzaba rwirindwa!

Related posts