Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Iyo umusore wese amaze k’ ukunyunyuza, dore ibintu 5 atongera ku guha , icya 3 benshi bagihuriyeho

 

 

Abagabo/Abasore kenshi iyo bamaze kuryamana n’umukobwa mubyarana abo akigira nk’aho ntaho akuzi. Kutongera ku kubaha no kutagushaka iruhande rwe byose biramuranga gusa hari ibintu 5 bituma yitwara gutya nyuma yo kubona icyo yashakaga.Uzumva na kenshi kandi abakobwa bahangayikishijwe n’uko umubano wabo n’umusore akunda wasubiye inyuma nyuma yaho baryamaniye cyangwa se ukanarangira burundu. Urubuga Elcrema rutanga inama mu mibanire rwatangaje ibintu 5 bituma umusore atongera kubaha umukobwa baryamanye:

1.Kwisuzuguza: Umukobwa wese muri we wumva ko ari umuntu ufite agaciro, ugomba kubahwa ntabwo ajya apfa kugwa mu mutego wo kumurarana ijoro rimwe ngo umucire nka shikarete ishizemo umutobe.Umukobwa ntabwo aba akwiye kwemera kuba igikoresho cy’umusore cyangwa umugabo ngo amuyobore nk’uyobora itungo ritazi ubwenge.Ahubwo agomba kwihagararaho kuburyo adakoreshwa ibitamurimo, ahubwo akajya inama n’umusore bagafatira hamwe umwanzuro kandi akirinda umwanzuro wazatuma yicuza.

2. Ntabwo mugira umwanya wo kumenyana: Nk’umukobwa iyo wiyemeje kujya mu rukundo ugomba kugira intego.Ugomba kugira umurongo ngenderwaho ugatumbira intego yawe, fiyansaye cyangwa ubukwe, ukirinda ikintu cyose kiri hanze y’inzira wahisemo.

Umukobwa wese akwiye kwirinda guta igihe kuko ‘ubuto burashukana’.

Umwari akwiye gushaka amakuru ahagije ku musore umusabye ko bakundana, akamenya umuryango w’uwo musore, kuko ashobora kumubeshya ko ari umusore nyamara ari umugabo ufite undi mugore.Inzobere mu by’imibanire zivuga ko urukundo rufite intego rumara imyaka hagati ya 3 na 5.

 

3. Ntabwo uri umukobwa ashaka: Nta kinegu kirimo, mbere yo gutangira gukundana n’umusore ukwiye kumubaza umukobwa ashaka uwo ariwe ukumva niba muzahuza.Ugendeye ku gisubizo aguhaye ushobora kumenya niba muberanye cyangwa niba bitazakunda ukabivamo hakiri kare.Iyo utabigenzuye ngo ubihagarike kare, ushiduka igihe cyarakurenganye ukabihagarika urira, ubabaye kandi wakabaye warabivuyemo kare ukagenda utekanye.

4. Aba yageze ku ntego ye: Abasore bamwe bashukwa n’ikigare barimo, bagahigira kuzasambanya umukobwa runaka, bene uwo musore iyo amaze kugutesha agaciro ntabwo yongera kukwikoza.Bisaba umukobwa gushishoza no kumenya neza niba umusore umusabye kumusura mu nzu ye adakoreshwa n’ikigare cy’abasore cyangwa abagabo bagenzi be.

5.Yibwirako ibyo mwakoze ubikorana n’abandi basore: Iyo umusore mumaze kuryamana byaba byaramuruhije cyangwa byaramworoheye kubigeraho, ahita atangira gutekereza ko niba yabasha kuryamana nawe ataragusabye ko bishoboka cyane ko n’abandi basore wabibemerera.Iki gihe nibwo atangira kukwicaho kuko aba yibwira ko uri birihanze buri musore wese ugushaka yakubona. Bituma atongera ku kubaha cyangwa ngo akomezanye umubano nawe kuko ataba akubonamo nk’umwizerwa kuri iyi ngingo.

 

Related posts