Uwamenyekanye mu muzika nyarwanda, Uwimana Francis , uzwi nka Fireman niwe
waririmbye ati “Urubyiruko ruri Smart ku Kirwa rwiga imyuga”, mu ndirimbo yise Ijwi ryanjye, aho yacyezaga imiyoborere myiza ya Paul Kagame, wanze ko urubyiruko rwagiye mu migenzereze mibi rwafungwa, ahubwo akarushyiriraho ibigo byo kugororerwamo.
Manzi Patrick, wamenyekanye muri muzika nyarwanda nka Generous 44, nawe ni umwe mu rubyiruko rusaga 5,026 rugiye gusoza amasomo y’igihe cy’umwaka y’igororamuco ku kirwa cya Iwawa, aho mu buhamya bwe avuga ko ari uguta igihe kumara icyo gihe cyose ntacyo ukora kikwinjiriza kandi wari ufite umuryango witaho.
Generous 44 wavukiye mu karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima mu buhamya aheruka guha Ubuyobozi bw’Ikogo cy’Igororamuco (NRS) yatangaje ko ari iby’igiciro gikomeye kuba yarisanze aha.Ati: “Naje hano mu kigo cy’igororamuco kubera imigenzereze mibi idahwitse yo gukoresha amatabi, nisanga aha ngo ngororwe nk’abandi aho ngiye kumara ku kirwa cya Iwawa mu gihe cyenda kungana n’umwaka, kumara icyo gihe ntacyo ukora kandi wari ufite umuryango witaho ni uguta igihe.”
Avuga ko agiye gusoza amasomo yakurikiranye y’ubudozi, kandi ko yaganirijwe akagirwa inama z’uburyo yava ku biyobyabwenge yemeza ko byari bimugeze habi, aho byari byaramutandukanyije n’abantu be, kuko yabagaho mu buzima bumeze nk’ubwo kwihisha.
Guhinduka birashoboka
Mu buhamya bwe asoza avuga ko akiri wa mujene ugiye kugarukana Hip Hop iryoshye nk’iyo yari asanzwe akora, kuko hari imishinga myinshi agifite mu muziki, kandi ko yiteguye kugaruka agafatanya n’abandi kubaka Igihugu.Ku Kirwa cya Iwawa giherereye mu karere ka Rutsiro, Umurenge wa Boneza urubyiruko ruri kuhagororerwa n’icyiciro cya 24, aho Bwiza ifite amakuru ko abariyo batazarenza ukwezi ku Ugushyingo 2024,batarasoza amasomo.