Kubaka ubunshuti biragora ariko nanone iyo ufite inshuti ubona ari byiza kurushaho , niyo impamvu ubushakashatsi bagaragaza ko kugira ngo abantu bahinduke inshuti magara zishobore no kurambana , bimwe mu bigenderwaho ni uko b’ aba bagomba byibura kumarana amasaha 300 bari kumwe kugira ngo bibafashe kuganira byimbitse ku Rwego bizamo n’ amarangamutima menshi.
Ubu bushakatsi bwgaragaje na Jeffrey Hall, wo muri Kaminuza ya Kansas yo muri Amerika, ngo mu bugenzuzi bwe yatahuye ko kugira ngo abantu babe inshuti magara zigihe kirekire bibasaba kuba baramaranye igihe kigera ku masaha 300. Mu mwaka 2024 mu Kwezi kwa Kanama 2024 , ikinyamakuru Time cyo muri iki gihugu cyatangaje ko uyu mushakashatsi yahishuye ko ubundi ikigereranyo kinini cy’ abantu benshi baba inshuti zisanzwe bamaze kumenyena ku bintu by’ ibanze ,iyo bahuye nibura bakamarana umwanya ungana n’ amasaha 50.
Ni mugihe kandi ku masaha 90 baba batangiye kuba inshuti z’ inkoramutima ,ndetse kuri 300 akaba ari bwo baba inshuti magara.
Naho umushakashatsi Robin Dunbar wo mu Bwongereza,we yagaragaje ko ibindi bigira uruhare mu gutuma abantu baba inshuti magara ari ukuba bafite ahahise hamwe ,ndetse bakaba bahuje intego n’ indangagaciro. Irindi tsinda ry’ abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Standford muri Amerika ,ryo ryagaragaje ko kugira ngo abantu babe inshuti magara bikunze no kugirwamo uruhare no kuba inshuti yawe yakwitaho mu marangamutima cyane cyane nk’ igihe uri mu byago igakomeza kukuba hafi kugeza yasohotse muri ibyo bihe.
Ese wowe iyi nkuru uyakiriye gute?